Abasaga ibihumbi 18 bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda bamaze kwigishwa imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarangiza imyuga bahoze mu mashyamba ya Congo bahabwa ibikoresho byo gutangira ubuzima bw
Abarangiza imyuga bahoze mu mashyamba ya Congo bahabwa ibikoresho byo gutangira ubuzima bw'imyuga

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, atangaza ko kwigisha abahoze mu mashyamba ya Congo ari uburyo bwo kubafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, kabone n'ubwo hari bamwe muri bo batashye ku ngufu.

Avuga ko icy'ingenzi ari uko Umunyarwana wese aho ari anyurwa no kuba igihugu kimwitayeho kuko n'ubundi Komisiyo inshingano zayo ari uko abahoze mu ngabo bagira ubuzima bwiza, agahamya ko kurangiza kwiga imyuga n'ubumenyingiro bifite aho byerekeza ubuzima bw'abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda.

Agira ati ‘Muri aba harimo abakuwe mu mashyamba ya Congo ku ngufu badafite ubushake bwo gutaha, ariko na bo bakeneye kubaho bakagira n'uruhare mu iterambere ryabo n'iry'Igihugu muri rusange, ni yo mpamvu tubigisha imyuga ku bakiri bato kugira ngo babashe kwiteza imbere”.

Mu batashye bava mu mashyamba ya Congo baheruka kurangiza kwiga imyuga barimo abagore basaga 100 n'abagabo basaga 140, bize ibijyanye no gusudira, kubaka, kudoda, gutunganya imisatsi n'ubwiza no guteka, bakaba barakiriwe mu mashuri makuru y'ubumenyingiro (IPRC) mu mashami hirya no hino mu Gihugu.

Abana bavukiye mu mashyamba ya Congo barangije mu bigo byigisha imyuga n
Abana bavukiye mu mashyamba ya Congo barangije mu bigo byigisha imyuga n'ubumienyi ngiro

Niwegisubizo w'imyaka 21 y'amavuko, umwe mu bana bavukiye mu mashyamba ya Congo urangije kwiga gusudira avuga ko yavukiye muri ayo mashyamba ntabashe kujya ku ishuri akaba ashimira Leta y'u Rwanda yabafashije kwiga no guhabwa ibikoresho byo gutangira akazi.

Agira ati “Gusudira ni umwuga nkunda nsanga uzamfasha kwiteza imbere kuko nta yandi mahirwe yo kwiga nigeze ngira kuko ubuzima bwacu mu mashyamba ya Congo kwari ukwirirwa duhunga amasasu gusa. Nishimiye kuba mu gihugu gifite umutekano kandi ndumva nzakora nkiteza imbere”.

Mugenzi we witwa Ingabire Ernestine w'imyaka 18 urangije kwiga ubudozi, avuga ko mu mahirwe ya mbere agize mu buzima ari ugukandagira mu ishuri kandi akaba yaritaweho akabasha kurangiza no guhabwa ibikoresho bizamufasha kujya ku isoko ry'umurimo.

Agira ati “Umwuga nize uzamfasha kubaho mu buzima butandukanye n'ubwo nabayeho mu mashyamba ya Congo ubu ntabwo nkigiye ku muhanda gusabiriza, ndashimira Leta y'u Rwanda n'abayobozi b'Igihugu uko batwitayeho tukaba turangije amasomo”.

Usibye kuba abataha bava mu mashyamba ya Congo bigishwa imyuga, hari n'abahoze mu mitwe irwanya u Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe bagahabwa imirimo ijyanye no gucunga umutekano, abatishoboye bagafashwa gutangira ubuzima busanzwe nk'abandi Banyarwanda.

Perezida wa NURD avuga ko abana b
Perezida wa NURD avuga ko abana b'Abanyarwanda aho bari hose bakeneye kugira igihugu kibakunda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, asaba abamaze kurangiza kwiga imyuga guharanira kuba Abanyarwanda bagafatanya n'abandi mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Agira ati “Icyo mugomba kwiyumvamo bwa mbere ni Ubunyarwanda kugira ngo mubashe gukora mwiteze imbere mukorere n'igihugu cyanyu, kuko hari umwanya munini mwataye muri ayo mashyamba ya Congo ntacyo mwikorera”.

Asezeranya abamaze gutaha ko Leta izakomeza kubaba hafi kandi ko bakwiye gukomeza gushishikariza bagenzi babo bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha mu rwababyaye kuko igihugu gikeneye imbaraga zabo ngo bafatanye n'abandi mu iterambere.




source : https://ift.tt/30n6Dp3
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)