Abantu 13 barajuriye mu rubanza rwa Rusesabagina, 74 basaba indishyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 20 Nzeri nibwo urukiko rwasomye umwanzuro, aho Paul Rusesabagina wari uyoboye umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20. Bagenzi babo 19 nabo bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 20 n’itatu.

Ku mpande zose zaburanaga haba abaregwa, abaregera indishyi n’ubushinjacyaha bahawe iminsi 30 yo kujurira ku bataranyuzwe, iyo minsi ikaba yarangiye kuri uyu wa Gatatu.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kujuririra urubanza rwose kuko hari imwe mu myanzuro yafashwe itarabunyuze.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko 13 mu bahamijwe ibyaha nabo bajuririye ibihano bahawe mu gihe 74 mu bari bararegeye indishyi nabo batishimiye izo bahawe, bakajurira.

Ubusanzwe abantu 94 nibo bari baregeye urukiko basaba indishyi z’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko abo urukiko rwazemereye ni bake, hari n’abagiye bahabwa atandukanye n’ayo bari basabye.

Amakuru yizere IGIHE yabonye ni uko Paul Rusesabagina atigeze ajuririra igihano cy’imyaka 25 yahawe dore ko yakatiwe yaramaze kwivana mu rubanza, avuga ko atizeye guhabwa ubutabera.

Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwaga ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, byaguyemo ubuzima bw’inzirakarengane icyenda, abandi barakomereka bibaviramo ubumuga budakira. Ibi bitero byabaye hagati ya 2018 na 2019 byanasahuriwemo imitungo myinshi, indi irangizwa.

Ku wa 26 Mutarama 2021 ni bwo bwa mbere urubanza rwaburanishijwe, nyuma yo guhuza dosiye z’abaregwa bose.

Inkuru bijyanye: Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

Abantu 13 mu baregwaga hamwe na Rusesabagina bajuririye urukiko binubira ibihano bahawe



source : https://ift.tt/3lZduxb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)