Abahanzi nyarwanda batatu bakomeye bahataniye ibihembo muri Afrimma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben], Ngabo Medard [Meddy] na Butera Knowless bahanganye n'ibyamamare muri Afurika mu bihembo bya Afrimma.

Ibi bihembo bya African Muzik Magazine Awards 'Afrimma' bihatanirwa mu ngeri zitandukanye harimo igice cy'abahanzi, ababyinnyi, abanyamakuru n'ibindi.

Kuri iyi nshuro u Rwanda ruhagarariwe mu gice cy'abahanzi The Ben, Knowless na Meddy ni bo batoranyijwe.

The Ben na Meddy bari mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo wakoze neza mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best Male East Africa), ahanganye na Ali Kiba na Diamond Platnumz bo muri Tanzania, hari kandi Eddy Kenzo wo muri Uganda, Otile Brown na Khaligraph Jones bo muri Kenya na Gildo Kassa wo muri Ethiopia.

Butera Knowless we akaba ari mu cyiciro cya 'Best Female of East Africa' aho ahatanye na Sheebah Karungi na Vinka wo muri Uganda), Nadia Mukami, Nikita Kirenga, tanasha Donna na Nandy bo muri Kenya

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 8, iby'uyu mwaka bizatangwa tariki ya Ugushyingo 2021.

The Ben ahanganye n'abarimo Meddy muri Afrimma
Meddy ahanganye n'abarimo The Ben muri Afrimma
Knowless ahatanye muri Afrimma



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-nyarwanda-batatu-bakomeye-bahataniye-ibihembo-muri-afrimma

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)