Abafatanywe na Kizito Mihigo umwe yagizwe umwere undi akatirwa imyaka 5 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo batatu basomewe umwanzuro w'urukiko nyuma y'uko urubanza rwabo rupfundikiwe ubwo Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye ibihano.

Mu iburanisha ryabaye tariki 12 z'uku kwezi, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye babiri muri bariya bagabo gufungwa imyaka irindwi n'igice no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2.5 Frw mu gihe umwe bwari bwamusabiye gufungwa amezi atandatu n'ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito Mihigo ahamwa n'ibyaha rumukatira gufungwa imyaka itanu n'igice.

Naho wagombaga kwereka inzira Kizito Mihigo n'umushoferi wagombaga kumutorokesha we, yakatiwe gufungwa amezi atatu mu gihe umushoferi wabatwaye we yagizwe umwere.

Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020 ubwo hanafatwaga umuhanzi Kizito Mihigo waje gupfira muri Gereza yiyahuye nk'uko byatangajwe n'inzego zibifitiye ububasha.

Urubanza rwa bariya bagabo batatu, rwagiye rusubikwa kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, gusa mu mpera za Mata, bari bireguye ku byaha bashinjwa.

Muri uru rubanza ruburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri Mata ubwo bisobanuraga, uwitwa Innocent Harerimana yari yahakanye icyaha ashinjwa avuga ko ntacyo yakoze.

Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n'amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abafatanywe-na-Kizito-Mihigo-umwe-yagizwe-umwere-undi-akatirwa-imyaka-5

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)