Abafana ba Sam Karenzi biteye mu bicu bumvise ko bagiye kumwumva kuri radio nshya. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'imikino ukunzwe mu gihugu, Sam Karenzi uherutse gusezera kuri Radio 10 yari abereye umuyobozi yashimishije abafana be ubwo yabararikiraga ikiganiro gishya kuri radio agiye gukoraho ya Fine FM.

Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b'imikino bakomeye mu Rwanda, benshi banyurwa n'ubusesenguzi bwe ahanini kubera kudaca ibintu k'uruhande.Kuri ubu agiye gutangira ikiganiro gishya kuri uyu wa mbere nk'uko yabitangaje kuri Twitter.

Sam Karenzi yagize ati:'Aho infura zisezeraniye niho zihurira!
Radio: #FineFM
Umurongo: 93.1
Youtube: #FineTVRwanda
Itariki: 4/10/2021
Isaha: 10h-13h
Tubafitiye #Ubwino bwinshi.
#Nimudufashe guhitamo #Operation twaheraho kuko twabuze amahitamo. '

Abafana be bshise bishima cyane batangira kumwereka ko bamushyigikiye.

 

 



Source : https://yegob.rw/abafana-ba-sam-karenzi-biteye-mu-bicu-bumvise-ko-bagiye-kumwumva-kuri-radio-nshya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)