Yafashwe akekwaho gushuka abagore n’abakobwa, akabiba nyuma yo kubasambanya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo usanzwe atuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo yatawe muri yombi tariki 9 Nzeri 2021 nyuma y’amakuru yatanzwe na bamwe mubo yakoreye ubu bugizi bwa nabi.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ibi bikorwa yabitangiye muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’uko akazi ko kubaka yakoraga gahagaze.

Yajyaga kuri Facebook akandikira umukobwa, bagatangira baganira bisanzwe ariko nyuma y’igihe uyu mugabo akazabeshya wa mugore cyangwa umukobwa ko afite Ikigo ashaka kuzamuhamo akazi kajyanye n’ubwubatsi

Ni ibintu byakorwaga mu mayeri akomeye cyane ko n’iki kigo yababeshyaga ko kizabaha akazi nta cyabagaho gusa aba bakobwa n’abagore ngo yabizezaga ko bo bazajya bakora mu bijyanye no gucunga ibikoresho [Stock].

Ati "Njya kuri Facebook, mpahurira n’inshuti, haza kuvamo imwe y’umukobwa nyisaba ko yaza i Kigali [yari aturutse i Rulindo mu Murenge wa Kisaro] tukabonana nk’abantu twari duhuriye kuri Facebook twamaze kuba inshuti. Araza turabonana ariko muri uko kubonana ibyari bigambiriwe nk’ubucuti siko byagenze kuko nahise mwiba igikapu cye na telefone ndabitwara."

Uyu mugabo yakomeje ibi bikorwa bye ku bandi bakobwa n’abagore ndetse ngo hari n’abo yibaga telefone zabo akazikuramo nimero z’abandi bagenzi babo agatangira kubashuka kugeza nabo ahuye nabo.

Uretse abo yamburaga ariko, mu bantu b’igitsinagore batanu yari amaze gukorera ibi bikorwa harimo babiri yagiye yambura nyuma yo kubasambanya ndetse bivugwa ko hari uwo yanduje indwara zidakira.

Ku rundi ruhande ariko n’ubwo uyu mugabo avuga ko abo yasambanyije bose babaga babyumvikanyeho cyane ko yabaga yabijeje ko azabaha akazi, ngo bararyamanaga akaza kubaha ibiyobyabwenge bibasinziriza ku buryo bamaraga gusinzira agahita abiba ibyo bari bafite byose akigendera.

Ati "Ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaza kuba ngombwa ko bantangira ikirego cy’uko nabasambanyije. Nabizezaga nk’abantu baje mu kazi, bahagera bagasanga akazi nta gahari ahubwo nkabiba."

Yakomeje agira ati "Abo twaryamanye ni babiri, twabikoreraga mu Gatsata ahantu mu byumba [Lodges]. Ndasaba imbabazi, ndicuza cyane kuko nasebeje umuryango Nyarwanda, ndi ikigwari, ndigaya."

Uyu mugabo kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo bitatu byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara no kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abaturage bakwiriye kugira amakenga ndetse anibutsa ko nta na rimwe abantu nk’aba bazihanganirwa.

Ati "Abantu bose bagomba kugira amakenga. Ntabwo umuntu wese uguhamagaye akubwira ko agiye kuguha akazi agomba kukaguhera muri ’Lodge’, aguhaye akazi akakubwira ngo uzaze ku biro aha n’aha ariko kujya gushakira akazi no kugaherebwa muri ’Lodge’ urumva ko hari ibindi biba bibyihishe inyuma."

Yakomeje agira ati "Bishobora kubyara ibyaha nk’ibyo byo gusambanywa, kwibwa n’ibindi bishobora kuvukamo indwara zidakira.Tukaba tubwira abantu ko bakwiye kugira amakenga no kutizera abantu nk’abo."

Dr Murangira yashimye abaturage batanga amakuru kugira ngo abantu nk’aba bafite umugambi mubisha batabwe muri yombi, bagezwe imbere y’ubutabera.

Ibyaha byakozwe n’uyu mugabo biri mu byaha biremereye aho icyo gusambanya umuntu ku gahato no kumwanduza indwara gihanishwa igifungo cya burundu , mu gihe icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.

Uyu mugabo bivugwa ko yashukaga abagore n'abakobwa bagahurira muri lodge, akabasambanya hanyuma akabiba
Bimwe mu byangombwa bitandukanye uyu mugabo yafatanywe
Nyuma yo gusambanya abagore n'abakobwa yashutse, uyu mugabo yakurikizagaho kubiba



source : https://ift.tt/3CcpbWF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)