U Rwanda rwagombaga gukina na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A, mu mukino wagombaga gutangira saa Kumi n'ebyiri za Kigali, wasubitswe nyuma y'uko Maroc ireze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil ku mukino batsinzwemo amaseti 3-1, kandi aba bakinnyi baranakiniye Brazil.
Tariki ya 12 Nzeri 2021, ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu bagore yatsinze iya Maroc amaseti 3-1, mu mukino w'umunsi wa mbere muri iri rushanwa.
Ntabwo Maroc yanyuzwe no gutsindwa kuko yahise itanga ikirego mu mpuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball muri Afurika 'CAVB' ivuga ko u Rwanda rwakinishije Abanya-Brazil banakiniye icyo gihugu muri uwo mukino.
Senegal n'u Rwanda bagombaga gukina umukino wa nyuma wo mu itsinda A, bagereye ku kibuga igihe ndetse batangira kwishyushya nk'ibisanzwe, igihe umukino wagombaga gutangira ntiwatangiye, ahubwo nyuma nibwo abari bashinzwe uyu mukino batangaje ko utakibaye, usubitswe.
Nyuma CAVB yasohoye itangazo ivuga ko umukino usubitswe kubera impamvu ziri tekinike, gusa amakuru Inyarwanda,com yahawe n'umwe mu bari hafi y'iyi kipe, yavuze ko uyu mukino wasubitswe kubera ikirego cya Maroc yareze u Rwanda ko rwakinishije Abanya-Brazil ku mukino bahuyemo, kandi abo bakinnyi bari barakiniye ikindi gihugu (Brazil).
Iyi mpuzamashyirahamwe yatangaje ko undi mwanzuro urebana n'uyu mukino bazawumenyeshwa mu rindi tangazo.
U Rwanda rwitabaje abakobwa Bane bakomoka muri Brazil kugira ngo barufashe muri iri rushanwa, gusa amakuru Inyarwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y'iyi kipe, avuga ko Maroc yigiza nkana kuko aba bakinnyi nta kindi gihugu bigeze bakinira.
U Rwanda rwamaze kubona itike ya ½ mu gikombe cya Afurika muri Volleyball, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda, harimo uwo yatsinzemo Maroc amaseti 3-1, runatsinda Nigeria amaseti 3-0.
Amakipe yombi yari yamaze kwitegura gukina
Abafana bari babukereye biteguye kwihera ijisho uyu mukino
U Rwanda rwatsinze Maroc amaseti 3-1 mu mukino wa mbere mu itsinda A