Umutoza wa APR FC, Adil ashobora kutemererwa gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko CAF igaragaje ko ibyangombwa by'uyu mutoza Adil Erradi wa APR FC bitemewe kuba yatoza amarushanwa Nyafuruka, ashobora no kwisanga atemerewe gutoza icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Umutoza Adil Erradi wa APR FC, ari ku rutonde rw'abatoza 29 batemerewe gutoza imikino Nyafurika(CAF Champions League na CAF Confederations Cup) ya 2021-22 nk'abatoza bakuru bitewe n'uko ibyangombwa byabo bitari ku rwego rwa CAF yifuza.

Ubundi CAF igena ko umutoza mukuru mu mikino Nyafurika agomba kuba afite License A itangwa n'iyi mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika cyangwa akaba afite License y'ikirenga (License Pro) ituruka ku yindi migabane, ni mu gihe umutoza wungirije agomba kuba afite License B ya CAF.

Ibi nibyo byagonze Adil kuko atari abifite maze umukino utozwa n'umutoza wungirije wa APR FC, umunya-Tunisia, Jamel Eddine Neffati ufite License B.

Ubundi Adil Erradi Mohammed ukomoka muri Maroc, byavugwaga ko afite License A ya UEFA, gusa CAF yagaragaje ko uyu mutoza afite UEFA Advanced Diploma.

UEFA Advanced Diploma ya Adil, ifite akahe gaciro?

Ubundi itandukaniro rya Diploma na License, ni uko Diploma ari certificate uhabwa iyo usoje icyiciro cy'amasomo runaka usigaje kujya gukora ibyo wize(practice) kugira ngo ubone License urimo ukorera.

Urugero nka UEFA ihera kuri Diploma C, iyo usoje amasomo mu buryo bwo mu ishuri(theory) no gushyira mu bikorwa ibyo wize(practice), ubona License C.

Kugira ngo utangire gukorera Diploma B ni uko uba ufite License C. Niba umutoza arimo akorera License B, agomba guhera kuri Diploma B, akaba ari Certificate ahabwa nyuma yo gusoza amasomo mu ishuri(Theory), umutoza ahita yinjira mu cyiciro cya nyuma cy'isomo cyo gushyira mu bikorwa ibyo yize(practice) akabona guhabwa License B yakoreraga. Ibi ivuze ko Diploma ari icyiciro kimwe cy'amasomo umutoza akora kugira ngo abone lisence runaka, ntiwabona Ntiwabona License utarakoreye Diploma.

Tugarutse kuri UEFA Advanced Diploma ya Adil Erradi, iyo urebye muri Diploma zitangwa na UEFA, k'urutonde ntigaragaraho, ku buryo byagorana no kumenya agaciro ifite.

Reka tuvuge ko afite UEFA A Diploma kuko kuko license A yo ntayo afite, niyo diploma ya nyuma ukorera mbere yo kujya gukorera UEFA Diploma Pro ikorerwa n'uwamaze kubona License A ya UEFA.

Aramutse afite A Diploma, byaba bivuze ko nta License A ya UEFA afite kuko hari igice cyayo atarakora kiyimuhesha cya 'Practice', ubwo ahubwo muri License yaba afite UEFA License B.

Iyo ugiye guhuza license za UEFA na CAF, byaba bivuze ko UEFA License B ari CAF License C. Iyi License ikaba itemewe ko umutoza yayitorezaho mu Rwanda muri shampiyona nk'umutoza mukuru.

Bivuze ko Mohammed Adil Erradi yaba atemerewe gutoza mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu Rwanda nk'umutoza mukuru, kuko umutoza mukuru asabwa kuba afite License A cyangwa B cya CAF, ni mu gihe License ya Adil yo ifite agaciro ka License C ya CAF.

Adil akaba amaze imyaka 2 atoza APR FC aho yayihesheje ibikombe bya shampiyona byose yatwaye adatsinzwe.

Amaze imyaka 2 atoza APR FC
License ye CAF yarayanze
Ashobora kutemererwa gutoza muri shampiyona yo mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-adil-ashobora-kutemererwa-gutoza-icyiciro-cya-mbere-mu-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)