Umutekano wari wakajijwe, agahinda ku bana be, Jay Polly mu marira menshi yasezeweho bwa nyuma(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Tuyishimire Joshua [Jay Polly], nyuma yo kwitaba Imana azize urupfu rwatunguye benshi, yasezeweho mu marira menshi cyane n'agahinda.

Mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri nibwo inkuru y'incamugongo yamenyekanye ko Jay Polly yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri.

Hari nyuma y'uko bitunguranye yarwariye muri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe, yahise yihutanwa ajyanwa ku bitaro bya Muhima aho yashizemo umwuka akigerayo.

Nyuma y'aho Urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa(RCS) rwatangaje ko Jay Polly n'abandi bantu 2 banywereye muri gereza Alcool yifashishwa mu kogosha bikekwa ko ari yo yamuhitanye.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) narwo rukaba rwarahise rutangira iperereza ku kintu cyishe uyu muraperi aho n'umurambo we wajyanywe kuri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo ukorerwe isuzuma ariko icyavuyemo ntikiratangazwa.

Urupfu rwa Jay Polly wafatwaga nk'umwikorezi w'amaganya ya rubanda, rwababaje benshi cyane aho bamwe batemeraga ko yapfuye kugeza uyu munsi bamaze kumusezeraho.

Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nibwo yasezeweho bwa nyuma aho yari atuye Kibigabaga akaba yahise ajya gushyingurwa.

Ni umuhango witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi bagenzi nka Amag G, Young Grace, Bulldogg babanaga mu itsinda rya Tuff Gang, Hon Bamporiki Edouard n'abandi.

Apostle Joseph Habarurema ni we wayoboye isengesho ryo gusezeraho bwa nyuma uyu muraperi.

Aha yari atuye kandi umutekano wari wakajijwe bitewe n'abakunzi b'uyu muhanzi bari baje ari benshi baje kumusezeraho bwa nyuma, gusa ntibyari kubakundira bose bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hakaba hari hitabajwe polisi ngo ifashe mu gucunga umutekano.

Uwimbabazi Shariffa, umugore wa Jay Polly baheruka gutandukana, ari na we nyina w'umukobwa we, kwihangana byamunaniye agwa igihumure.

Jay Polly azibukirwa ku ndirimbo ze zomoye ibikomere bya benshi, nka 'Ibyo Ubona', 'Akanyarirajisho', 'Ndacyariho' n'izindi, asize abana babiri umuhungu n'umukobwa.

Umukobwa wa Jay Polly
Umugore was Jay Polly, Shariffa kwihangana byamunaniye
Byari amarira menshi n'agahinda
Hon Bamporiki yari ahari



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umutekano-wari-wakajijwe-agahinda-ku-bana-be-jay-polly-mu-marira-menshi-yasezeweho-bwa-nyuma-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)