Uyu nyakwigendera yasimbutse iriya nyubako ku gasusuruka ko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 ariko ntiyahita ashiramo umwuka ahubwo ako kanya yahise avunika ingingo mu buryo bukabije.
Ubwo abaje kumutabara bamukoragaho bagasanga aracyatera akuka, bahise bamujyana ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK kugira ngo ahabwe ubutabazi.
Amakuru yaje kumenyekana ko akimara kugezwa kwa muganga ntagihe kinini cyashize ahita ashiramo umwuka.
Uyu musore yasimbutse aturutse mu iforofa ya Kabiri y'iriya nyubako ariko ntiyahita yikubita hasi kuko yabanje kugwa ku modoka yari ibaritse aho.
Ubwo yari akimara kwiyahura, hari amakuru yavugaga ko uriya nyakwigendera ubwo yari agiye kwiyahura, yabanje guhamagara kuri telephone umwe mu bo mu muryango we akamubwira ko agiye kwiyahurira ku nyubako ndende izwi nka Ubumwe Grand Hotel.
Ngo uwo wo mu muryango we yahise atega moto ngo age gutabara umuvandimwe we ariko ahageze ntiyamubona.
UKWEZI.RW