Uyu mugore witwa Baby Nai yagaragaye mu mafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga aho agaragara yambaye ikanzu y'igitae isanzwe yamarwa n'abageni ndetse n'agatimba ubundi acigatiye icyapa.
Icyo cyapa cyanditseho amagambo asobanura ikimugenza aho kivuga ko akeneye umugabo uri hagati y'imyaka 20 na 70 wamurongora.
Ubu aratangaza ko amaze kwakira ubutumwa bw'abagabo benshi ariko ko nta numwe uhamye urimo ahubwo ko abenshi bishakira ko bagira umunezero wo mu buriri gusa kandi atari cyo yifuza.
Ngo mu magambo ye, uyu mugore avuga ko ashaka umugabo uzamufata ikiganza ubundi akamujya mu rugo bakarushinga adakaneye abashaka ko bishimana.
Avuga ko nubwo aba bagabo bifuza kumujyana mu mahoteli kumusambanya bakomeje kumuca intege ariko ntakimukoma mu nkokora intego ye yo gukomeza gushakisha umugabo.
Atangaza ko namuburira i Dar es Salaam azakomereza mu yindi mijyi wa kiriya gihugu nka Mwanza, Arusha cyangwa i Mbeya icyakora ngo hose nibyanga ntakizamubuza kujya gushakishiriza mu bihugu by'ibituranyi birimo u Rwanda.
UKWEZI.RW