Umuhanzi Vocal King yahishuye ko yakubiswe na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iby'iyi nkuru ni birebire ariko turagerageza kubivuga mu ncamake. Ubusanzwe yitwa Kwizera Moses, akaba ariyo mazina yahawe na Se umubyara uri mu bayobozi bakomeye muri Leta ariko tutari bugarukeho kubera impamvu z'umutekano we. Vocal King mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko yamaze imyaka 17 abana na nyina atazi se nyuma yaho nyina aza kumubwira Se maze baza guhura.


Vocal King yahishuye uko Se uri mu bayobozi bakomeye yamukubise bikamuviramo ubumuga amuziza impano y'umuziki yifitemo

Nyina ngo babana yari afite undi mugabo batuye i Butare ari naho bagituye kugeza magingo aya. Icyakora ngo nyuma yaho nyina amwerekeye se ndetse bakanahura ngo yarishimye nk'umwana umenye umubyeyi we nyuma y'imyaka myinshi yifuza kumumenya ari nabwo baje kubana, gusa ntibyaje kumugendekera neza.

Bakimara kubana ngo Se yahise ahindura amazina ye ahindura n'igihe yavukiye akaba ariwe wamwise Kwizera Moses. Ngo bagitangira kubana i Rwamagana ngo ni bwo byatangiye kuba ibibazo bikomeye kuko yasanze uyu mubyeyi we yari afite abandi bagore batatu nk'uko yabisobanuye ati: "Nasanze afite n'abandi bagore nyine barenze umwe bari batatu ubwo nyine urumva ubuzima ntabwo bwari kugenda neza nk'uko nabirotaga niho nagorewe mpuriramo n'izo mbogamizi zigiye zitandukanye zo kuba nagaragaza ko nkunda umuziki ariko nkagenda mbigiriramo ibibazo bigiye bitandukanye".

Icyakora yavuze ko aba bagore batabaga mu rugo ahubwo hakudanga kuza abana Se yabyaranye nabo, buri wese akavuga ibitekerezo bye, ariko ugasanga we batamwiyumvamo ngo kuko wenda biyumvishakaga ko yaje kubazungura kandi we icyo yifuzaga kwari ukubona mu maso ha Se byonyine. 

Mu myaka itanu yamaranye na Se ngo yamubwiraga ko afite impano y'umuziki ntabishyigikire ari nabyo byaje kumuviramo gukubitwa bikamusigira ubumuga. Atangira kubisobanura yagize ati: "Ntabwo yabishyigikiye, uko nagendaga ngaragaza ko mbikunda [gukora umuziki] narakubitwaga, nkatotezwa nyine ngo nanze ishuri nigize ikirara sinshaka kwiga ibintu nk'ibyo kugeza aho nyine biriya byabayeho".

Yabyinjiyemo neza asobanura uko byagenze ngo amukubite amunene ingoma y'ugutwi kw'ibumoso maze bikamuvurima kugira ubumuga bwo kutumva. Yatangiye agira ati: "Nyine hari nka nimugoroba mu masaha ya nimugoroba avuye mu kazi kwa kundi umubyeyi aza atongana. Sinzi umujinya aho waturutse, sinzi aho shitani yaturutse iryo joro njyewe ntabwo nzi n'uko byagenze, njyewe nisanze ndi hasi umukozi wo mu rugo yambwiye ko nari napfuye nari meze nk'umuntu uri muri koma, n'ibyinshi nabimenye mu gitondo mbona ndi kuva amaroso mu gutwi.".

Yakomeje agira ati: "Nari ndi mu rugo ntabwo yigeze anjyana kwa muganga ntabwo yigeze ashaka kumvuza". Twamubajije icyatumye abihuza n'umuziki akavuga ko Se yamukubise amuhora impano ye maze asubiza agira ati: "Yarambwiraga ati wowe nukomeza kuguma muri ibyo by'umuziki ntabwo tuzigera dukorana ntabwo ibyo mba mbishaka ibyo ni iby'ibirara, ni iby'abantu batagira gahunda ni nabyo byatumye nyine ahanini anca avuga y'uko ntari umwana we".

Nyuma yuko amukubise akamusigira ubumuga bwo kutumva agutwi kumwe ngo yashatse kongera kumugirira nabi ahita atoroka ava i Rwamagana asubira kubana na nyina i Butare ari nawe umufasha kugeza magingo aya. Yashimangiye ko nyuma yo gukubitwa na Se bamujyanye mu bitaro bya Rwamagana bakabona akeneye ubundi buvuzi bwisumbuye bamwohereza mu bitaro bya Kanombe agakomeza gukingira se ikibaba kubera ko ari mu bayobozi bakomeye ngo arebe ko wenda yazamuvuza ariko birangira ntabyo akoze.

Ngo yavugaga ko yaguye hasi bisanzwe mu rwego rwo gukingira se ikibaba. Icyakora ngo i Kanombe batangiye gukora iperereza ngo bamenye uko byose byagenze ahitamo gutoroka aragenda atababwiye ukuri kose ku byo Se yamukoreye.

Ku ngingo yo gutoroka yavuze ko yabonye noneho se ashobora kumugirira nabi kurushaho ati: "Bitewe n'ibintu yari yanankoreye urumva n'ibirenze ibyo ntabwo yari kubura kubikora naganiriye na mama arambwira ati ndabizi ukuntu ameze n'ukuntu atwara ibintu ati ufite igihe gito cyo kuba uri aho ngaho kuko nkimara no kuhava yashyizeho abantu baranshakisha ariko barambura".

Kuva tariki 13 Kamena 2016 yamukubita, ngo ntabwo barongera kuvugana kugeza magingo aya. Iyi tariki yamusigiye igikomere atazibagirwa bituma ayishyira ku kuboko kwe nka Tatuwage [Tattoo]. Vocal King hari aho yageze aho avuga ko yatekereje kwiyahura nyuma aza kubyikuramo. Yanavuze ko yajyaga yumvaga Se ashobora kuzamugirira nabi, ati: "Yari kubikora n'ubu n'ubwo turi kuganira ibi ngibi mba mfite ubwoba". 

Yakomje ashimangira ko akeneye ubutabera ati: "Icyo mba nkeneye ni ubutabera bwo kuba nakwivuza nyine nkikomereza ubuzima bwanjye nkamureka nawe agakomeza ubwe ntabwo namugirira inabi nk'uko yangiriye nabi".

Mu kiganiro Ten To Night cya Radio TV 10 cyo kuri iki cyumweru Vocal King yashimangiye ko Se yamukubise akamumena ingoma y'ugutwi amuziza impano ye maze bikamuviramo ubumuga bwo kutumva. Yavuze ko ubungubu ugutwi kwe kw'ibumoso kutukumva ari nayo mpamvu yavuze ko akeneye ubutabera. Se umubyara nagira icyo atangaza ku byo uyu muhanzi avuga, tuzabibagezaho. 

Kugeza ubu Vocal King afite indirimbo iri hanze yitwa 'Isezerano' akaba yifuza ko buri wese ukunda umuziki yamufasha uko ashoboye haba mu buryo bw'inama, kumuhumuriza n'ibindi. Uwakumva afite uwo mutima yamuhamagara kuri 0789523171. Yifitemo impano yo kuririmba kandi mu buryo bukomeye, abonye uwamufasha umuziki we wagera kure rwose.

REBA HANO INDIRINMBO YE ISEZERANO



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109900/umuhanzi-vocal-king-yahishuye-ko-yakubiswe-na-se-uri-mu-bayobozi-bakomeye-amunena-ingoma-y-109900.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)