Uburanga bwa Uwase Kelia, inkumi itumye rutahizamu Byiringiro Lague asezera ubusore, bimwe wamumenyaho(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwase Kelia, ni umukobwa waraye wambitswe impeta na rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague aho yamwemereye kuzabana na we akaramata maze igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

Ejo hashize ku wa Kabiri nibwo Byiringiro Lague yambitse impeta ya fiançailles uyu mukobwa ukiri muto amusaba ko bazibanira.

Urukundo rwa Byiringiro Lague na Kelia rumaze imyaka igera muri ine kuko bakundanye mbere ya 2018, mbere y'uko uyu rutahizamu asinyira APR FC.

Uwase Kelia ni umunyarwandakazi ariko umuntu yavuga ko afite inkomoko i Burundi kuko ababyeyi be ari ho babaga.

Bagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nabwo Uwase Kelia yaje kuvuka mu 1999, ubu akaba ari inkumi y'imyaka 22, imyaka imwemerera kuba yasezerana imbere y'amategeko kuko ubundi hasezerana abafite 21.

Ni umukobwa utuje kandi udakunda akavuyo, we n'umukunzi we(Lague) ntibakunda gutwika (ivugo igezweho) nk'ibindi byamamare biri mu rukundo, ntuzapfa kubabona bateranye imitoma ku mbuga nkoranyambaga.

Ni umukobwa ukunda Lague cyane, dore ko amakuru ISIMBI ifite kandi yizewe, yegerewe n'abasore batandukanye barimo n'abakinnyi ba ruhago bashaka kumwigarurira ariko undi ababera ibamba, ababwira ko urwo akunda uyu mukinnyi nta kiguzi cyarwo.

Uyu mukobwa usoje amashuri yisumbuye uyu mwaka, ni inkumi itewe ishema no kuba umukunzi w'uyu mukinnyi, inshuti ze zirabizi, gusa ntabwo bakunda gushyira hanze cyane ubuzima bwabo bw'urukundo.

Ku munsi w'ejo nibwo bazasezerana imbere y'amategeko mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ubukwe bwo bukaba buzaba mu Kuboza 2021.

Araseka amasaro agaseseka
Uwase Kelia wigaruriye umutima wa Byiringiro Lague
Amaze igihe kinini akundana na Lague
Ni umukobwa utuje kandi ukunda umukunzi we
Imiterere ye niyo yakuruye Byiringiro Lague
Nta mutima mubi agira, ahora yisekera
Ni umukobwa ukiri muto ufashe icyemezo gikomeye
Arambara akaberwa
Arashanana akaberwa
We na Lague bazasezerana imbere y'amategeko ku munsi w'ejo ku wa Kane



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-uwase-kelia-inkumi-itumye-rutahizamu-byiringiro-lague-asezera-ubusore-bimwe-wamumenyaho-amafoto-6561

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)