U Rwanda rwatangiye igikombe cy'Afurika ruha isomo u Burundi mu maso ya Perezida Kagame(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa mbere w'igikombe cy'Afurika muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda, wasize mu itsinda A, u Rwanda rutsinze u Burundi amaseti atatu ku busa.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo iki gikombe kiri kubera mu Rwanda muri Kigali Arena cyatangiye, habaye imikino igera muri 6.

Mu itsinda A ririmo u Rwanda, Burkina Faso, u Burundi na Uganda.

U Rwanda rukaba rwari rwatomboye kubanza guhura n'u Burundi.

Ni umukino woroheye abasore b'u Rwanda kuko bawutsinze amaseti atatu ku busa, akaba ari n'umukino wakurikiranywe na Perezida Paul Kagame.

Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze 25-16, iya kabiri ruyitsinda ku manota 25-19 ni mu gihe iya gatatu rwayitsinze ku manota 25-12.

U Rwanda umukino wa kabiri ruzahura na Burkina Faso ni mu gihe ruzasoza itsinda rukina na Uganda.

Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa bakurikiranye uyu mukino
Kavalo agarura umupira
Mahoro Yvan na Vincent bakora 'block' y'umupira wari utewe n'u Burundi
Yakan yitegura gutera ikiro
Muvara ashaka uburyo aroba Abarundi
Ikipe y'u Burundi igerageza gukora 'Block' y'umupira wari utewe na Kavalo
Yakan atera ikiro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-igikombe-cy-afurika-ruha-isomo-u-burundi-mu-maso-ya-perezida-kagame-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)