Byemejwe ko u Rwanda ruzakira irushanwa ry' umukino w' amagare ya 2025 , aho kizaba kibaye igihugu cya mbere kizaba cyakiriye iyi shampiyona muri African.
Nk' uko byagiye bigaragara , hari hashize imyaka isaga ibiri igihugu cy' u Rwanda gitanze ibyangombwa rusaba kuzakira iri rushanwa twavuga ko ari igikonyozi mu mukino w' Amagare.
Nk' uko amakuru abivuga , tariki 11 Nzeri 2019, i Aigle mu Busuwisi, Aimable Bayingana wari umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'amagare yashyikirizaga David Lappartient, Perezida w'Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), ibyangombwa bya buriya busabe.
Bivugwa ko icyo gihe kandi Maroc na yo yari ikindi gihugu cya Afurika cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa rikomeye.
U Rwanda rwatanze buriya busabe nyuma yo kugaragaza ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru mu gutegura amarushanwa yo gusiganwa ku magare kubera Tour du Rwanda ubu imaze kuba rimwe mu marushanwa akurikirwa cyane ku Isi.Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda ryatangaje ko ryishimiye kwakira iyi shampiyona y'Isi.


