The Bright Five Singers bakoze indirimbo ku i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Bright Five Singers ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Cathédrale Saint Michel igizwe n'abasore bafite intego yo gufasha Abakristu gusenga basingiza Imana ndetse no kwitagatifuza binyuze mu ndirimbo.

Batangiye ivugabutumwa ku wa 15 Ukwakira 2015 ari abasore batanu ari bo Mugabe Jean Jacques Bertrand, Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper na Mutesa Rukundo Christian.

Uko iminsi yagiye yicuma hari abagiye bajya mu bundi butumwa mu mahanga bagasimbuzwa abandi hagiye hiyongeramo nka Niyonkuru Fabrice, Karangwa Kwizera Fabrice na Mugwaneza Jean Marie Vianney.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TWIGISHE GUSENGA' YA BRIGHT FIVE SINGERS

Nyuma y'imyaka ibiri batangiye urugendo rw'umuziki, bashyize hanze Album ya mbere bise 'Musabe Muzahabwa'.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bright Five Singers bavuze ko nyuma yo gusohora indirimbo 'Twigishe gusenga' bahishiye ibyiza byinshi abafana harimo indirimbo nshya batangiye gukoraho ziri muri studio ndetse n'ibitaramo mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyakomeza kugenza make.

Iri tsinda ryavuze ko ubu batangiye gutegura Album ya kabiri izaba iriho indirimbo zitandukanye izashyirwa ku mugaragaro umwaka utaha.

The Bright Five Singers batanze ibyishimo mu bitaramo bitandukanye batumiwemo n'ibyo biteguriye. Bafasha andi makorali mu miririmbire, cyane cyane bigisha indirimbo ndetse no kugorora ijwi.

Aba baririmbyi kandi, bakora ibikorwa bitandukanye by'urukundo ku bantu batandukanye bikabafasha kwiyubaka no gukomera ku mpano y'ubuzima itangwa n'Imana.

Bafite kandi abavandimwe bafatanya kugira ngo ibyo bikorwa bigende neza barimo Umuryango witwa Bright Five Singers Family.

Bifatanya kandi n'abantu batandukanye mu kwizihiza iminsi Mikuru mu gitambo cya Missa harimo ubukwe, Batisimu, amasabukuru, Missa zo gushima Imana, Missa zo gutabara abagize ibyago no kubafata mu mugongo.

Iyi ndirimbo nshya 'Twigishe gusenga' yahimbwe na Oreste Niyonzima, itunganywa mu buryo bw'amajwi na Emmy Pro n'aho amashusho atunganywa na Alviz Organ.

Iri tsinda rizwi mu ndirimbo nka 'Dusingize Imana' yakunzwe cyane n'abatari bake, 'Roho ngwino utumurikire' yagiye hanze muri Kamena 2020, 'Ndi Umukristu', 'Ngirira imbabazi', 'Abana warazwe' n'izindi nyinshi ushobora gusanga ku rubuga rwa Youtube.

Iri tsinda riheruka gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Serena Hotel mu Ugushyingo 2019 icyorezo cya Covid-19 kitaraza. 

Itsinda Bright Five Singers ryasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise 'Twigishe gusenga' 

Bright Five Singers batangaje ko bari gukora indirimbo za Album yabo nshya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWIGISHE GUSENGA' YA BRIGHT FIVE SINGERS

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109447/the-bright-five-singers-bakoze-indirimbo-ku-isengesho-rya-dawe-uri-mu-ijuru-video-109447.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)