Niyonzima Olivier Seif nyuma yo gusinyira ikipe ya AS Kigali, yavuze ko atakwinjira mu cyatumye atandukana n'ikipe ya APR FC, n'aho ideni rivugwa ryamwimishije'release letter'(urupapuro rumurekura) atari byo kuko ngo niba arifite ni we uzaryishyura.
Mu mpera za Nyakanga 2021 nibwo APR FC yatangaje abakinnyi yongereye amasezerano, harimo na Niyonzima Olivier Seif.
Mu ntangiriro za Kanama nibwo APR FC yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yatandukanye n'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.
Uyu mukinnyi wamaze gusinyira AS Kigali yavuze ko atakwinjira mu bibazo byatumye atandukana na APR FC ariko na none ngo nta myitwarire mibi yishinja.
Ati "Urumva ni ibintu biri hagati yanjye n'ikipe yandekuye ntabwo ari ibyo gutangaza mu itangazamakuru. Ibyo byararangiye ntabwo nabisubiramo."
"Nta myitwarire mibi nishinja, urumva ushobora kujya mu ikipe ntimwumvikane mugatandukana ni ibintu bisanzwe."
Ku kibura ngo abone release letter nk'uko byavuzwe ko ntayo arahabwa na APR FC, yavuze ko nta kintu na kimwe kibura ngo abone uru rupapuro uretse umwanya gusa.
Ati "Nta kintu na kimwe kibura, nabonye ikipe kandi mbere ntabwo nari nyifite, ubu nta kibazo nayibona, urumva twari mu ikipe y'igihugu ntabwo nabonye umwanya wo kujya kuyifata."
Ku kijyanye n'uko byaba byaratewe n'inguzanyo yafashe muri banki ya Zigama CSS agatanga umwishingiziho APR FC, yavuze ko atari byo kuko na we ari umunyamuryango wa banki, bityo ko n'ideni yafashe ko ari we uzaryishyura.
Ati "Ukuri urumva nanjye ndi umunyamuryango wa banki, nemerewe gufata inguzanyo rero ndumva nta gitangaza kirimo, kuri release letter isaha n'isaha nayifata, ni nk'uko na we wajya gufata ideni ahantu, ideni ni iryanjye ntawuzarinyishyurira. Siyo mpamvu ntarayibona ni amagambo y'abantu bagenda bavuga."
Niyonzima Olivier Seif yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira ry'Isonga, 2015-19 yakiniye Rayon Sports ni mu gihe 2019-21 yakiniraga APR FC.