Ibi byagaragajwe n’abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu Murenge wa Munyaga mu Kagari ka Kaduha bashyizwe hamwe na Women for Women bakigishwa uburyo bashobora gukora ubuhinzi kinyamwuga bukabateza imbere.
Uyu muryango wafashe abagore bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ubigisha amasomo ajyanye n’ubuzima, ubukungu, uburyo bakwiteza imbere ndetse unabigisha umwuga w’ubudozi abandi ubigisha uburyo bakora ubuhinzi kinyamwuga bukabatunga.
Aba bagore bahise batangira guhinga poivron, inyanya, amashu, imiteja, karoti n’izindi mboga zitandukanye biranabakundira birera, gusa nyuma yo kwera ngo bagonzwe n’ikibazo cyo kubigeza ku isoko bitewe n’imihanda mibi.
Tuyisenge Chantal yagize ati “Inyanya, amashu na poivron twarabisaruye hari n’ibindi tugisarura. Turacyakomeje guhinga imiteja na karoti ariko kubera duhinga kure hafi ku gishanga tuhagenda iminota myinshi kandi nta muhanda mwiza uhari.”
Yakomeje agira ati “Iyo twejeje tubisarura tubyikorera ku mutwe tukabigeza ku muhanda kandi ni urugendo rurerure cyane. Iyo tubigejeje hano ku muhanda nabwo biratugora kubigeza ku isoko kuko ni kure kandi hari n’umuhanda mubi bituma abatugurira baza kubyifatira bakaduhenda ntitwunguke.”
Uwayisenga Sylivie uri mu bakunze kujyana umusaruro ku isoko muri iyi Koperative Urumuri nawe yavuze ko bibavuna cyane bitewe n’imihanda mibi itorohereza imodoka kubageraho.
Ati “Duhinga ahantu kure hategereye umuhanda, nta kinyabiziga cyahagera, kugira ngo rero tugeze ibyo dusarura ku muhanda mwiza biratuvuna cyane bikanadutwara amafaranga menshi. Twasabaga Leta ko yadukorera umuhanda ugera inaha Munyaga ku buryo imodoka zajya ziwucamo umeze neza natwe bikatworohereza kugurisha ibyo dusarura.”
Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, Hagenimana Jean Damascène, yavuze ko ikibazo cy’imihanda mibi bakizi kandi ngo bari kugishakira ibisubizo mu buryo burambye.
Yagize ati “Ku kijyanye n’imihanda ni byo muri Munyaga hari igihe yari imeze nabi cyane ugereranyije n’uyu munsi ariko hari ikigenda gihinduka kuko buri mwaka tugira gahunda yuko binyuze muri VUP bagenda batunganya iyo mihanda buri mwaka nibura dukora ibilometero bitanu.”
Yavuze ko hari aho bazi neza ko bitaragenda neza cyane ariko yizeza abaturage ko ikibazo cy’imihanda bagifite muri gahunda mu buryo burambye.
source : https://ift.tt/3m5vAMN