Rwabuze gica! MINISPORTS, CAVB na FIVB ntibavuga rumwe, FRVB yirukanwa mu irushanwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwabuze gica hagati ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda(MINIPORTS), Federasiyo y'umukino wa Volleyball muri Afurika(CAVB) na Federasiyo mpuzamahanga ya Volleyball(FIVB) kubera icyemezo cyafatiwe u Rwanda cyo guhagarika ikipe y'igihugu n'abakinnyi bayo bivugwa ko bahawe ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ku wa Kane nibwo u Rwanda rwagombaga gukina umukino usoza itsinda A mu gikombe cy'Afurika cya Volleyball mu bagore kirimo kubera mu Rwanda, wahagaritswe utabaye.

Nyuma nibwo haje ikirego cy'ikipe y'igihugu ya Nigeria yareze ivuga ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi 4 (Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes) bashobora kuba barabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gisobanuro kigeze gitangwa ariko ibaruwa federasiyo mpuzamahanga(FIVB) yandikiye CAVB igaragaza yamaze gufata umwanzuro yo gusezerera u Rwanda ariko itabyumvikanaho na CAVB na MINISPORTS.

Ni ibaruwa yandikiwe perezida wa CAVB, Bouchra Hajij ni nyuma y'inama yahuje impande 3 ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021.

Muri iyi baruwa yabanje kugaragaza ibitekerezo bya buri ruhande mu nama yahuje impande 3(MINISPORTS, CAVB na FIVB), FIVB yo yasabye ko irushanwa ryakomeza ariko FRVB igashyirwa ku ruhande.

Yagize iti 'MINISPORTS yiteguye gukomeza gutegura irushanwa ariko isaba FIVB ko ihita ikuraho ibihano by'agateganyo yafatiye abakinnyi b'u Rwanda n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda kugira ngo bemererwe gukomeza gukina irushanwa. Yashimangiye ko ari ingenzi kureba ku cyifuzo cy'igihugu cyakiriye mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro.'

'CAVB yasabye ibihano byafatiwe abakinnyi byakomeza ariko ikipe y'igihugu y'u Rwanda igakomeza gukina.'

'FIVB yo yagaragaje ko ibihano by'abakinnyi n'ikipe y'igihugu byakomeza ndetse n'imikino yose yakinnye yafatwa nka 'forfeit'(ikamburwa amanota) nk'uko biteganywa n'amabwiriza ya FIVB. Yasabye ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na CAVB gukomeza gutegura irushanwa hatarimo ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kugira ngo irushanwa rirangire.'

Muri iyi baruwa kandi perezida wa FIVB yavuze ko batafata umwanzuro unyuranye n'amategeko n'amabwiriza ya FIVB, bivuze ko yafashe umwanzuro ko ibihano byafatiwe abakinnyi bigumaho ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikavanwa mu irushanwa ndetse ikanamara imyaka 2 nta amrushanwa yitabira.

Andi makuru avuga ko u Rwanda rutiteguye gukomeza gutegura irushanwa mu gihe ikipe y'igihugu ivanywe mu irushanwa.

Abakinnyi 4 bakozeho u Rwanda

Moreira Gomes Bianca, ni mushya mu ikipe y'igihugu
Mariana Da Silva(6), akomoka muri Brazil
Apolonario Caroline(ugiye gutera umupira) na Mariana, bose bakomoka muri Brazil
Apolonario Caroline
Aline Squeira A.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwabuze-gica-minisports-cavb-na-fivb-ntibavuga-rumwe-frvb-yirukanwa-mu-irushanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)