Rutahizamu wa APR FC n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Byiringiro Lague yasezeranye imbere y'amategeko na Uwase Kelia aherutse kwambika impeta ya fiançailles.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.
Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby'urukundo rwabo cyane nk'ibindi byamamare, barakundana cyane ndetse n'isnhuti zabo za hafi zirabizi, nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko bakaba bazakora ubukwe nyirizina mu Kuboza 2021.
Byiringiro Lague yinjiye muri APR FC mu ntangiriro za 2018 avuye muri Vision FC ariko akaba yarabanje kunyura gato mu Intare FC, ikipe ifatwa nk'iya kabiri ya APR FC.