Messengers Singers izasendereza abantu ibyishimo mu gitaramo nyuma y'igikundiro cyagaragarijwe indirimbo yabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, yavuze ko indirimbo Urahambaye yakiriwe neza n'abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bibatera imbaraga zo kwifuza gutaramira abakunnzi babo bifashije ikoranabuhanga (YouTube).

Ati 'Indirimbo kugeza ubu yakiriwe neza cyane. Byatumye dutekeza kuyindi mishinga mishinga tugiye gukurikizaho, harimo igitaramo tuzakorera kuri YouTube ndetse n'Indirimbo project twatangiye gukora muri studio.'

Emile avuga ko 'Messengers Singers izakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu mpera z'umwaka hifashishizwe ikoranabuganga (YouTube)'

Indirimbo 'Urahambaye' irimo amagambo y'Isanamutima nk'aho baririmba bati 'Mana ny'irema urahambaye, ntakiriho nacyimwe cyitagenwe nawe duciye mu mitima inyuzwe tukwerereza shimwa.'

Messengers Singers igizwe n'abaririmbyi umunani, bafite umwihariko wo kugira amajwi anyura amatwi.

Messengers Singers ifite album ebyiri z'amajwi na album imwe y'amashusho, yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Umusumari, Iyo Avuze, Nyuma ya Byose na Iz'Impamvu yakunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.

Ibihangano by'iri tsinda bikundwa na benshi ariko bikaba umwihariko ku bayoboke b'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi.

Messengers Singers yashinzwe muri Kamena 2009, ikaba yaratangiriye ivugabutumwa muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y'u Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Messengers-Singers-izasendereza-abantu-ibyishimo-mu-gitaramo-nyuma-y-igikundiro-cyagaragarijwe-indirimbo-yabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)