Rubavu: Yafatanywe amabalo y' imyenda itemewe mu Rwanda_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Kayitare Faustin w'imyaka 47 y' amavuko , abapolisi b' u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bamufatanye amabalo 11 y'imyenda ya caguwa ya magendu n'ibikapu 3 birimo inkweto nazo za caguwa.

Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda rukorera kuri murandasi dukesha aya makuru , rubivuga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nzeri ahagana saa kumi za mu gitondo , nibwo yafashwe , afatirwa mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Nyaburanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba,Chief Inspector of Police (CIP) Bonavature Twizere Karekezi yavuze ko Kayitare yafashwe bivuye ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Ati'Abaturage batubwiye ko hari imodoka ivuye mu Mujyi wa Kigali ije mu Karere ka Rubavu irimo umuntu uje gutwara magendu y'imyenda ya caguwa n'inkweto. Hahise hategurwa igikorwa cyo gufata uwo muntu n'iyo magendu ya caguwa.'

CIP Karekezi akomeza avuga ko Kayitare yafatiwe ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu  ahitwa Tam Tam amaze gupakira iyo myenda n'inkweto mu modoka. Kayitare yavuze ko ibyo bicuruzwa ari ibye hari uwari ubimukuriye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agiye kubicuruza mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yongera kwibutsa abantu ko bagomba kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko buhanwa n'amategeko. Yanabibukije ko iyo basorera iyo myenda n'inkweto nk'uko amategeko y'imisoro abiteganya ntacyo byari kumutwara.

Ati' Abinjiza ibicuruzwa bya magendu mu Rwanda baba barimo gusubiza inyuma igihugu mu iterambere kuko baba barimo kunyereza imisoro ya Leta kandi bihanwa n'amategeko. Caguwa ntabwo yaciwe mu Rwanda ahubwo ugiye mu bucuruzi bwayo agomba kubahiriza amategeko ajyanye n'imisoro.'

Kayitare yahise ajyanwa aho agomba gusuzumirwa icyorezo cya COVID-19 nyuma akazashyikirizwa Urwego rw'ubugenzacyaha hagakorwa iperereza. Ibicuruzwa yari afite byahise bijyanwa mu bubiko bw'ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amhoro (RRA).



Source : https://impanuro.rw/2021/09/15/rubavu-yafatanywe-amabalo-y-imyenda-itemewe-mu-rwanda_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)