Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imfungwa n'abagororwa, rwahaye impamyabushobozi bariya bagororwa bo muri Gereza ya Rubavu.
Mu butumwa uru rwego rwanyijije kuri Twitter, ruvuga ko bariya bagororwa bahawe ziriya mpamyabushobozi 'nyuma yo gutsinda neza ibizamini bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro.'
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa RCS rutangaza ko iyi gahunda igamije gufasha abagororwa kubasha kubona icyo bakora mu gihe bazaba bagiye hanze ubwo bazaba barangije ibihano bakatiwe.
Muri Werurwe uyu mwaka wa 2021 Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS), rwatangije iyi gahunda ubwo hatangizwaga amashuri atanu yigisha imyuga n'ubumenyingiro (TVET).
Ayo mashuri yubatswe mu magereza atanu arimo iya Rwamagana yanatangirijwemo iriya gahunda aho muri iriya gereza hari hari abagororwa 200 biyandikishije gukurikirana amasomo y'ubwubatsi, amashanyarazi, no gusudira.
Ubwo hatangizwaga iriya gahunda, byatangajwe ko imfungwa n'abagororwa bazajya bakurikirana ariya masomo mu gihe cy'amezi atandatu, ndetse abarangije kwiga bakazajya bahabwa icyemezo cya TVET cy'uko bize uwo mwuga.
UKWEZI.RW