Diamond Platnumz yavuze uburyo atahiriwe mu rukundo, yisanze yumva yasubirana n'umwe mu bo bakundanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya, 'Naanzaje', umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko yamusubije mu bihe bye bya kera akiri mu rukundo, ndetse yumva yasubirana n'umwe mu nkumi bakundanye, aho bikekwa ko yavugaga Wema Sepetu.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane yaba muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse na Afurika yose muri rusange, ariko na none ni umwe mu bantu bazwiho kutarambana n'abakunzi babo.

Hashize iminsi mike uyu muhanzi asohoye indirimbo 'Naanzaje', indirimbo yakiriwe neza n'abakunzi be, mu rwego rwo kuyimenyekanisha yashyize agace gato kayo kuri Instagram ye, gaherekezwa n'amagambo avuga ko uburyo iyi ndirimbo yamusubije mu bihe byahise ari mu rukundo, ikamwibutsa byinshi.

Uretse ibi kandi yagaragaje ko atigeze ahirwa n'urukundo ndetse ko hari igihe aba yumva yasubirana n'uwo bahoze bakundana.

Ati 'ndebye amashusho y'iyi ndirimbo, cyane iki gice nibuka ibihe bya kera cyane( …) Igihe cy'urukundo rukomeye na we … Igihe twabaga twifungiranye mu cyumba icyumweru cyose, nkanga kujya muri studio gukora indirimbo, n'ibitaramo iyo byabonekaga nabishakiraga impamvu yo kutabibonekamo… ukuri iyi ndirimbo nayikoze ntayitekerejeho cyane… nayikoze nk'ubwasisi(bonus) kuko nziko abafana banjye bankumbuye kunyumva ndirimba indirimbo nk'izi.'

'Uretse kuba yarakiriwe neza ikanakundwa… bitewe n'impamvu zitandukanye uko iminsi ishira ngenda nyikunda cyane, ikibabaje kurushaho, uko nyumvise bituma numva hari umuntu nshatse kongera gukunda, nkaba mu rukundo.'

Ntabwo yigeze avuga izina ry'uyu mukunzi we banyuranye muri ibi bihe, ariko bimwe mu bitangazamakuru byahishuye ko ari Wema Sepetu.

Diamond Platnumz uretse Wema Sepetu, yakundanye na Zari Hassan babyaranye abana 2, akundana na Hamisa Mobetto bafitanye umwana umwe ndetse na Tanasha Donna na we bafitanye umwana w'umuhungu.

Uretse aba kandi, muri Kamena 2021, uyu muhanzi yiyemereye ko ari mu rukundo n'umunyamideli wo muri Afurika y'Epfo, Andrea Abrahams.

Bivugwa ko Diamond akumbuye ibihe yagiranye na Wema Sepetu



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yavuze-uburyo-atahiriwe-mu-rukundo-yisanze-yumva-yasubirana-n-umwe-mu-bo-bakundanye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)