Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kugurisha ihembe ry' inzovu mu buryo butemewe n' amategeko.
Aba bafashwe na RIB harimo ufite imyaka 65 y'amavuko n'undi wa 32 bafatanywe ihembe ry'inzovu.
Amakuru dukura kuri Igihe.com avuga ko abo bagabo ari abo mu Murenge wa Busogo wo mu Karere ka Musanze , bafatanywe ihembe ry'inzovu rifite agaciro k'ibihumbi 600 000Frw bakaba bakurikiranyweho icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 5-7 n'ihazabu ya Miliyoni 5 Frw.
Barimo kandi umwe wari wahaniwe icyaha nk'iki kuko yari yafunguwe muri Mata uyu mwaka nyuma yo kurangiza igihano cy'imyaka ibiri n'igice yari yakatiwe azira gucuruza impu n'amahembe by'inyamaswa.
Aba bagabo ubu bari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rubakurikiranyeho ibyaha birimo kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw'inyamaswa bukomye, ubu bacumbikiwe station ya Busogo kugira ngo hakorwe iperereza.
RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha cyo guhiga cyangwa gucuruza ibitemewe n'amategeko, inibutsa kandi abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko dore ko hari abakunze ku byishoramo batazi ko bigize icyaha.
ITEGEKO RITEGANYA IKI?
Ingingo ya 58 y' itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije, iteganya ko uwakoze icyaha kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa akabihamywa n'inkiko ahabwa Igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 5,000,000 FRW ariko atarenze 7,000,000 FRW.
Source : https://impanuro.rw/2021/09/25/rib-yataye-muri-yombi-abagabo-babiri-bafatanywe-ihembe-ry-inzovu/