REB yananiwe gusobanura uko yishyuye miliyoni 700 Frw mbere y'uko ihabwa ibitabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

REB yisobanuye imbere y'Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imari n'umutungo by'igihugu (PAC), mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

Raporo y'umwaka wa 2019-2020 y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, igaragaza ko ibitabo byishyuwe mbere yuko bigera ku mashuri.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko Miliyoni zisaga 700 zishyuwe Rwiyemezamirimo witwa 'PRINTEX Ltd' mu kwezi kwa Gatandatu 2020, mu gihe ibitabo yabitanze mu kwa Karindwi n'ukwa Munani 2020.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, ashimangira ko ibyo byakozwe mu buryo bunyuranye n'ibikubiye mu masezerano REB yagiranye na Rwiyemezamirimo ari we 'PRINTEX Ltd'.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc, umwe mu bagize PAC, yibajije icyamaze ubwoba REB kugira ngo yishyure Rwiyemezamirimo miliyoni zisaga 700, itarabona ibitabo cyangwa ngo ibibare.

Depite Bakundufite Christine, we yibaza aho amafaranga yasubiraga niba kandi yararengaga igihugu cyangwa yarajyaga muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

Akomeza agira ati: 'Ubundi se ni ubwa mbere amafaranga yaba asubiyeyo? Iyo ari mu kwa Gatandatu amafaranga asigaye kuri konti asubira muri MINECOFIN ariko nanone MINECOFIN ikayabaha, mu kwa Munani bari kuba batarayabasubiza?'.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, anenga uburyo amafaranga yishyuwemo akibaza niba yarahabwa inshuti y'uwishyura hanyuma akazasigara asobanura ko byari ukwanga ko asubira muri Leta.

Ku rundi ruhande, Perezida wa PAC Muhakwa, asaba ko byakurikiranwa. Ati 'Ariko abantu babikurikirane ntabwo ari byo. Baba barabashyize aho kugira ngo mukore inshingano zanyu mukurikije amategeko n'amabwiriza ahari.

Hari icyuho mwabonye mu mategeko, nimuvuge ngo iri tegeko riratubangamiye, nimurihindure hanyuma tubashe gukora inshingano'.

Umukozi ushinzwe imirimo rusange muri REB, asobanura ko kugira ngo amafaranga asaga miriyoni 700 yishyurwe, ari uko yari yavuye hanze y'Igihugu.

Ati: 'Aya mafaranga yari ayo hanze kandi twabiganiriye na Minicofin kubera ko kwishyurwa byakorewe muri MINECOFIN'.

Depite Mukabalisa Germaine, umwe mu bagize PAC, yibaza niba ayo mafaranga yavuye hanze atari agenewe abanyarwanda.

Ati: 'Kuvuga ko amafaranga yari ayo hanze ni ugutangira kuyatanga gutyo? Ikindi si ayo hanze yari ay'igihugu agenewe gukora ibikorwa by'igihugu'.

Umukozi wa Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi urimo gukurikirana PAC, ahamya atemeranywa n'ibivugwa na REB.

Ati: '[…] ntabwo nemeranywa na bo ko MINECOFIN yakwishyura […]'.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, ajya inama ko REB yajya yishyura aruko bamaze kwakira ibigemurwa, hubahirizwa amasezerano iba yagirananye n'uwatsindiye isoko.

Imvaho Nshya



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/reb-yananiwe-gusobanura-uko-yishyuye-miliyoni-700-frw-mbere-y-uko-ihabwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)