Rayon Sports igiye gutangira imikino ya gicuti, iravugwamo andi mazina mashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize icyumweru kimwe umutoza Masudi Djuma atangiye gukoresha imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports, aho ku ikubitiro uyu mutoza yari yanenze urwego yasanzeho abakinnyi ba Rayon Sports yabasanzeho.

Nishimwe Blaise nawe akomeje gukora imyitozo muri Rayon Sports
Nishimwe Blaise nawe akomeje gukora imyitozo muri Rayon Sports

Masudi Djuma yari yatangaje ko muri iki Cyumweru ari bwo atangira kwakira abandi bakinnyi bashya, aho kugeza ubu mu bamaze gutangira imyitozo harimo Manace Mutatu Mbedi yamaze gutangira imyitozo.

Manace Mutatu mu myitozo ye ya mbere muri uyu mwaka w
Manace Mutatu mu myitozo ye ya mbere muri uyu mwaka w'imikino

Ikipe ya Rayon Sports itegereje kandi umunyarwanda Nsengiyumva Isaac ukina hagati wari usanzwe ukina mu ikipe ya Express FC yo muri Uganda, uyu akaba aheruka no guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi ariko ntiyahita abona ibyangombwa.

Rayon Sports kandi ifite abandi bakinnyi baje mu igeragezwa baturutse hanze ndetse n'abandi

Muzamiru Mutyaba

Ni umukinnyi wo mu kibuga hagati ushobora gukina afasha ba rutahizamu, uyu ukomoka muri Uganda akaba ari umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane n'ikipe ya Rayon Sports, akaba nawe ari mu bakinnyi bavugwa ko bashobora kugera mu Rwanda muri iki Cyumweru.

Muhire Kevin nawe ni umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane n'ikipe ya Rayon Sports, nyuma y'aho muri shampiyona ishize ubwo Rayon Sports yamusinyishaga amezi abiri gusa, akaza kuyikinira umwe gusa nawo atarangije kuko yaje kuvunika mu gice cya mbere, shampiyona irindi irangira ataragaruka mu kibuga.

Umunya-Cameroun Essomba Onana leandre Willy nawe ni umwe mu bakinnyi bamaze kugera mu Rwanda, bikaba byitezwe ko agomba gukora igeragezwa mu ikipe ya rayon Sports yashimwa n'umutoza akabona kuyisinyira.

Usibye aba kandi Rayon Sports yasinyishije abakinnyi bashya barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master', Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

Rayon Sports irakina umukino wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, igomba gukina umukino wayo wa mbere na gicuti na Musanze FC, umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane y'i Musanze, ukaba uri mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bashya ku makipe yombi.




source : https://ift.tt/3hV7MKe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)