Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu ijambo yavuze ubwo hatangizwaga Inama igamije ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa izwi nka ‘China-Africa Economic and Trade Expo’.
Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri itegurwa na Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa n’Intara ya Hunan, igahuza abashoramari n’abacuruzi baturutse ku Mugabane wa Afurika n’u Bushinwa.
Ubwo hatangizwaga iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ishimangira ubufatanye Umugabane wa Afurika ufitanye n’u Bushinwa bigizwemo uruhare na Perezida Xi Jinping.
Yavuze ko u Rwanda na Afurika byamaze kubona inyungu y’iyi nama kuko hari Abanyarwanda bakuye amahirwe y’ubucuruzi mu nama iheruka.
Ati “Twamaze kubona agaciro k’iki gikorwa. Mu nama yabaye bwa mbere mu 2019, ibigo by’Abanyarwanda byageze ku mahirwe y’ubucuruzi, by’umwihariko mu bijyanye n’isoko ryo kugurisha ibikomoka ku buhinzi ku isoko ry’u Bushinwa.”
“Ibi byafashije mu kuzamura intego zacu mu bijyanye n’urwego ubucuruzi bw’ikomoka ku buhinzi kandi turishimira uko abakiliya bacu b’Abashinwa bakiriye urusenda, Icyayi n’ikawa by’ubwiza buhebuje.”
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 50 ishize hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati yarwo n’u Bushinwa.
Ati “Uyu mwaka ni uwa 50 habayeho amasezerano y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa. Intego yacu ikomeye ni ukurushaho gushimangira umubano wacu no mu kindi gice cy’ikinyejana cy’ubufatanye kiri imbere.”
Yashimye abategura iyi nama yose ndetse asaba Abashinwa gusura u Rwanda kuko bashyiriweho uburyo bwo guhabwa Visa bageze mu gihugu.
Ati “Ndashimira abazakira iri murikagurisha uyu mwaka: ubuyobozi bw’Intara ya Hunan. Umujyi wa Kigali n’Intara ya Hunan biri kuganira ku bufatanye mu by’ubukungu n’uburezi kandi twiteguye gukorana namwe.”
“Ndashaka kubabwira ko rufite uburyo bwo guhera Visa mu gihugu abaturage bose b’u Bushinwa, ku bw’ibyo munyemerere mpe ubutumire ba mukerarugendo b’Abashinwa bwo gusura u Rwanda no kwibonera ibyiza byihariye brimo iinyamaswa zo mu gasozi n’uburyo bwiza bwo kwakira abantu bw’Abanyafurika.”
Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bwa Xi Jinping bukwiriye gushimirwa kubera uburyo bukomeje gukorana na Afurika no muri ibi bihe bya COVID-19.
Ati “Nashakaga gusoza nshimira Perezida Xi Jinping kubera uburyo butandukanye bw’ubufatanye n’ubufasha u Bushinwa bwahaye u Rwanda na Afurika mu bijyanye n’icyorezo cya COVID-19. Ibi bikorwa ni gihamya cy’imbaraga z’umubano ukomeye uri hagati ya Afurika n’u Bushinwa n’akamaro ko guhora duharanira kunoza ibyo dukora dufatanyije.”
Mu by’ingenzi biganirwaho muri iyi nama harimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga mu buhinzi, inganda, ibikorwaremezo, imari n’ingufu.
Ifatwa nk’amahirwe ku bacuruzi b’Abanyarwanda kuko mu iheruka babashije kubona amasoko atandukanye. Urugero ikigo gihinga kinacuruza urusenda cya ‘Gashora Farms’ cyasinye amasezerano ya miliyoni 500$ yo kugera urusenda mu Bushinwa.
source : https://ift.tt/3o8LuIZ