Perezida Kagame yashimiye Minisitiri mushya w'Ubutabera wemeye inshingano ziremereye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Emmanuel Ugirashebuja
Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Perezida Kagame yavuze ko inshingano Minisitiri w'Ubutabera yemeye ziremereye, akaba yemeye gukomeza gukorera u Rwanda nk'umwe mu bagize Guverinoma.

Perezida Kagame ati “Ndamushimira kuba yaremeye iyi mirimo, ndanamwifuriza imirimo myiza.”

Umukuru w'Igihugu kandi yasabye abazakorana na we gufatanya bagamije gukemura ibibazo bitandukanye.

Yibukije abayobozi na Guverinoma muri rusange ndetse na za minisiteri ko Abanyarwanda babategerejeho byinshi, by'umwihariko mu byerekeranye n'ubutabera, Abanyarwanda bakaba bakeneye guhabwa ubutabera mu bibazo bafite.

Umukuru w'Igihugu asanga Dr. Ugirashebuja inshingano yahawe azazishobora kuko n'ubundi yari asanzwe akora mu byerekeranye n'ubutabera.

Perezida Kagame yijeje Dr. Ugirashebuja ubufatanye mu gukemura ibibazo Igihugu n'Abanyarwanda muri rusange bahura na byo.




source : https://ift.tt/3lLCh6M

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)