Perezida Kagame yagaragaje ishusho y'imibanire y'u Rwanda n'ibihugu birukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame avuga ko ahari ikibazo mu mibanire y
Perezida Kagame avuga ko ahari ikibazo mu mibanire y'u Rwanda n'ibindi bihugu kirimo gushakirwa umuti

Ibyo bihugu ni Tanzania, u Burundi, Uganda, Kenya, Congo (RDC), avuga ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari umubano mwiza n'ibyo bihugu, agaruka no ku mubano w'u Rwanda n'igihugu cya Ethiopia, akaba yemeza ko ukomeje gutera imbere.

Avuga kuri Tanzania, yagaragaje uburyo umubano w'icyo gihugu n'u Rwanda wahoze ari mwiza kuva kera, ubu ibihugu byombi bikaba bikomeje ibiganiro mu gushaka uko warushaho kwiyongera.

Ageze ku gihugu cya Congo, yavuze ko hari impinduka mu mibanire nyuma y'uko Perezida Félix Tshisekedi agiriye ku buyobozi bw'icyo gihugu, ati “Impinduka ziragaragara mu mibanire y'u Rwanda na RDC, imikoranire ni myiza kandi turashaka gukomeza uwo mubano, ibiganiro byarabaye hagati ya Perezida w'u Rwanda na Félix Tshisekedi”.

Ku kijyanye n'u Burundi, Perezida Kagame ngo aratekereza ko hari intambwe nziza yatewe mu mibanire n'u Rwanda, avuga ko hatekerezwa kuzamura umubano n'imikoranire hagati y'ibyo bihugu byombi, kandi ko byagaragaye ko u Burundi bubishaka, avuga ko ibiganiro byatangiye, igisigaye ari ukubinoza hakarebwa icyakorwa kugira ngo uwo mubano ukomeze kugenda neza.

Avuga ku gihugu cya Uganda, ngo umubano ugifite agatotsi, avuga ko bizasaba akazi gakomeye n'imbaraga mu kubishakira umuti dore ko Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bagikomeje guhohoterwa, mu gihe abagande baba mu Rwanda bafite umutekano usesuye.

Perezida Paul Kagame yanagarutse ku mubano w'u Rwanda na Kenya, aho yavuze ko uwo mubano usesuye, agaragaza ko ibihugu byombi bihora byifurizanya ibyiza.

Ati “Kenya duhora tuganira icyateza ibihugu byombi imbere, ibibazo by'u Rwanda ni byo bibazo bya Kenya kandi n'ibibazo bya Kenya ni byo by'u Rwanda. Kenya igize ibibazo ntibyasiga n'ibihugu biyikikije, iyo Kenya imeze neza, ibihugu byo muri iyi ntara bibyungukiramo, yamera nabi tukabihomberamo. Kenya ni kimwe mu bihugu byiza, bifite ubushobozi kandi twishimiye gukorana na yo, nta kibazo na kimwe dufitanye”.

Perezida Kagame yagarutse no ku mubano w'u Rwanda n'igihugu cya Ethiopiya, ngo ukomeje kwiyongera.

Yagarutse no ku ruzinduko Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, aherutse kugirira mu Rwanda bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yagarutse no ku ntara ya Ethiopia yitwa Tigrey ikomeje kurangwamo ibibazo by'umutekano, aho yavuze ko ibyo bibazo ibifatanyije n'ibindi bihugu nka Malawi, Sudan Y'Epfo, Djibuti, Eytrea, akavuga ko ibyo bibazo bikomeje kuganirwaho mu rwego rwo kubishakira umuti.




source : https://ift.tt/3h5q9fi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)