Kicukiro: Hifashishijwe amarushanwa mu guhangana na COVID-19, umurenge wa mbere uzahembwa imodoka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro yatangirijwe mu Murenge wa Kanombe, mu Isoko rya Kabeza. Imihigo iyikubiyemo yasinyiwe imbere y’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange.

Umujyi wa Kigali wayitekerejeho hagamijwe gukomeza gushishikariza abaturage kutadohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abatuye mu Karere ka Kicukiro kuva mu masibo bashyiriweho amarushanwa agamije kurwanya Covid-19, aho abazayatsinda bazahabwa ibihembo birimo n’imodoka.

Iyi gahunda yatangijwe ku wa 3 Nzeri 2021. Mu Murenge wa Kanombe, yatangirijwe mu Kagari ka Kabeza, aho abayobozi b’amasibo basinye imihigo imbere y’abayobozi b’umudugudu, mu gikorwa cyari gihagarariwe n’Umuyobozi w’uyu murenge.

Bimwe mu byagarutsweho muri iyi mihigo, harimo kwiyemeza gukangurira abaturage kwitabira igikorwa cyo kwikingiza, kurwanya ubusinzi by’umwihariko ubukomoka ku nzoga z’inkorano biteza umutekano muke ndetse no kutadohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yavuze ko gusinya iyi mihigo bizafasha abaturage gukaza ingamba zo kwirinda.

Yakomeje ati “Hari ibikorwa bigaragarara abaturage bamaze kugeraho, iyi gahunda irashimangira ibyo twari dusanzwe dukora ntabwo ari uyu munsi dutangiye. Icyo izafasha gikomeye ni uguhindura imyumvire y’abaturage, uburyo bakwirinda COVID-19 n’uburyo bafashanya na bagenzi babo mu kuyirwanya.”

Iyi gahunda iri gukorerwa mu tugari twose ndetse gusinya iyi mihigo bizafasha mu gukumira icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ko nk’umurenge biteguye kwegukana ibihembo byashyizweho kuko n’ubusanzwe bajya babyegukana mu ngeri zitandukanye.

Irushanwa ry’imirenge 35 yo mu Mujyi wa Kigali, kuri Kanombe si rishya kuko yagiye itwara ibihembo bitandukanye nk’ibijyanye n’isuku aho yigeze kwegukana imodoka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yashimiye Umurenge wa Kanombe wari ufite ibyiciro by’abaturage birimo abayobozi kuva ku masibo ndetse by’umwihariko hakabamo n’icyiciro cy’abacuruzi gihagarariye abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya Covid-19.

Yagize ati “Icyo turi guharanira ni ukugira ngo abaturage ntibirare, cyane ko bije amabwiriza dufite uyu munsi afite asa nk’aho hari ibintu byasubukuwe harimo nko gutaha saa Yine. Ibyo rero turi kubikora ngo abaturage batirara batumva ko ibintu byinshi byasubukuwe ngo bumve icyorezo cya COVID-19 cyarangiye.”

Yashimiye abacururiza mu Isoko rya Kabeza ku kuba ryarabaye intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abasaba kwigisha n’abandi uko byagenze ngo bagume mu mihigo yo kubahiriza amabwiriza, hato imibare y’abandura itongera kuzamuka.

Usibye mu Murenge wa Kanombe, ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kutadohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira isuku no kwibungabungira umutekano, bwanatangijwe muri Gahanga, ahashyizwe ibyapa muri buri Mudugudu byibutsa abaturage amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Hari icyizere ko iyi gahunda izatanga umusaruro kuko imbaraga z’abaturage bashyize hamwe ntacyo zitakora
Umuhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19 arimo guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yifatanyije n'abatuye mu Mirenge ya Kanombe na Gahanga mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kutadohoka mu kwirinda Covid-19, kugira isuku no gucunga umutekano



source : https://ift.tt/3BNfe1t
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)