PAC yahaye abayobozi ba RAB 5Min yo kwitekerezaho kuko ibosobanura batangaga bitabanyuraga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gikorwa cyo kumva ibigo bya Leta byagaragaweho amakosa y'imicungire mibi y'imari ya Leta yagaragaye muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, RAB ni yo yisobanuye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021.

Abadepite bagize PAC bagarutse ku makosa agaragara muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta kuri RAB nk'aho byagaragaye ko hari miliyoni 989Frw yasubijwe abaterankunga kuko bananiwe kuyakoresha ibyo yaragenewe.

Nanone kandi RAB ivugwaho kuba yatanze isoko rya miliyari 2Frw, iriha Kompanyi ikora inyigo yaryo, ndetse aba ari na yo itsindira iryo soko ryo gukora igenzura ry'imirimo.

Intumwa za rubanda zigize PAC zavuze ko ibi binyuranyije n'amategeko agenga itangwa ry'amasoko mu Rwanda kuko bitumvikana ukuntu Kompanyi yahabwa isoko ryo kwiga inyigo y'isoko runaka ikanahabwa iryo kurishyira mu bikorwa.

Abayobozi muri RAB bisobanuraga bavuga ko muri kiriya Kigo hari ikibazo cy'abakozi bacye ku buryo hatabagaho ubushishozi bukwiye haba mu biciro byatangwaga cyangwa ibindi bikorwa byagombaga gukurikiranwa mu masoko.

Bavuze kandi ko hari ikibazo cy'abakozi bafite ubushobozi buri hasi ku buryo hari amakosa yagiye akorwa kubera ubushobozi bucye bw'abakozi.

Ni ibisobanuro bitanyuraga abadepite bagize PAC aho umwe muri bo yagize ati 'Nubwo ashatse kuvuga ko bahaye akazi umuntu udafite ubushobozi ariko ntabwo nibaza ko bakamuhaye babizi nez ko adafite ubwo bushobozi, ubwo nta nubwo ikibazo twakibara ku mukozi ushinzwe amasoko, twakibaza abayobozi bamuhaye uwo mwanya. Yinjiye yakoze ibizamini by'akazi ? Ese yari yabitsinze ?...'

Abakozi bo muri RAB bakomeje gutaga ibisobanuro ariko Abagize PAC bakomeza kuvuga ko bitabanyuze.

Ibi byatumye Abadepite baha akanya gato bariya bakozi ba RAB aho bahawe iminota 5 yo kwitekerezaho ubundi barasohora babasiga mu cyumba kiri gutangirwamo ibyo bisobanuro.

Umunyamakuru wa Radio&TV 10 wari mu cyumba cyatangiwemo ibi bisobanuro, avuga ko bariya bakozi ba RAB nubwo bahaye iminota yo kwitekerezaho, na bo ubwabo bananiwe kumvikana hagati yabo uburyo bari buze gukomeza gutanga ibyo bisobanuro.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/PAC-yahaye-abayobozi-ba-RAB-5Min-yo-kwitekerezaho-kuko-ibosobanura-batangaga-bitabanyuraga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)