Ntawakemeza ko amasezerano arengeje Miliyari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ejo hashize, nibwo Butera Knowless yatangaje ko afitiye uruhisho abakunzi be, ariko ntiyatangaza neza urwo arirwo. Nyamara benshi mubari babibonye, bari batangaje ko yaba ari amasezerano yaba agiye gusinyira.

Umwe muri abo yemeje ko we ataba ari aya Miliyari imwe ahubwo zaba ari ebyiri, asa n'ushaka gukomoza kuyo Bruce Melodie amaze iminsi asinyiye. Mu kumusubiza, Knowless yemeje ko we afite agaciro karenze kure aka Miliyari 2.

Ibyo ariko n'ubwo byavugwaga, hari n'abandi bakomozaga ku kuba yaba ari amashusho y'indirimbo. Mu kanya rero ku isaha ya saa tanu nk'uko yari yabitangaje, yagaragaje ko ari amasezerano yo kwamamaza urubuga rucururizwaho amafunguro.

Yagize ati: "Nishimiye kubatangariza ko gahunda ubu ari A2 Brwanda. Koresha iyi 'app' ubashe gutuma amafunguro n'ibindi bitandukanye wifuza, babikugezeho mu gihe gito cyane."

Ibi ariko n'ubwo bibaye, haracyategerejwe n'amashusho ya zimwe mu ndirimbo z'uyu muhanzikazi, ziri kuri Album yise 'Inzora' iheruka kujya hanze.

Indirimbo ziri kuri iyi Album amashusho yazo atarashyirwa ku karubanda zikaba ari icyenda, harimo n'izo yakoranye n'abandi bahanzi, nk'iyitwa 'Akantu' yakoranye na Social Mula.

Harimo kandi 'Bado' yakoranye na Ykee Benda,'Up' yakoranye na Navio, 'Nahise Mbimenya' na King James, ndetse na 'Confuser' yakoranye na Platini P. 

Kuva iyi Album yajya hanze kuwa 14 Kamena 2021, yakomeje kunyura benshi nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.Ubutumwa bwa Butera Knowless bw'ejo hahise bwerekanaga ko hari gahunda afitiye abakunzi b'umuziki nyarwanda'ubwo atatangaje amafaranga yasinyiye mu kwamaza uru rubuga, yari yemeje ko we afite agaciro karenze Miliyari 2

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA BUTERA KNOWLESS YITWA UWO UZAKUNDA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109084/ntawakemeza-ko-amasezerano-arengeje-miliyari-2-ya-saa-tanu-ya-knowless-birangiye-ivuyemo-a-109084.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)