Ni Album cyangwa ni Integuza y'ubukwe?: The B... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mashusho uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, The Ben yagaragaraga nk'uri kwifotoza ndetse bisa nk'aho hari ikintu kidasanzwe ari gutegurira abakunzi b'umuziki nyarwanda n'abanyarwanda muri Rusange.

The Ben ashyiraho ayo mashusho mato yanditse abwira abakunzi be ko hari ikintu cyiza kiri hafi gushyirwa hanze vuba cyangwa se gutangazwa. Nyuma y'ubwo butumwa umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella yanditse mu byishimo byinshi agira ati "AMEN" (Bisobanuye ngo 'Bibe gutyo'), maze akurikizaho emoji y'umutima mu kugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben.

The Ben amaze igihe ararikira abakunzi be ndetse n'abakunzi b'umuziki nyarwanda umuzingo w'indirimbo yitegura gusohora ndetse abenshi bahamya ko ari umuzingo uzaba uriho indirimbo zikuzwe kandi zihuriweho n'abahanzi batandukanye bo muri Afurika. Ibi bikaba byatumye hibazwa niba ikintu cyiza The Ben yavugaga ari Album amaze igihe ategura ariko nanone ukibaza impamvu umukunzi we Miss Pamella yanditse ahamanya n'ibyo uyu muhanzi yakoze.


Mu ijambo Miss Pamellla yavuze ko ibyo The Ben yatangaje byaba bityo ibintu bihura neza n'urukundo rwabo igihe rumaze ukibaza niba bwaba ari ubukwe buri gutegurwa cyane ko urukundo rwabo rushimwa na benshi. Ibyo batangaje ariko babikoze mu buryo buzimije kuko batigeze berura ngo bavuge icy kintu cyiza cyane kigiye gushyirwa hanze.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga. Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana. Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

The Ben na Pamella bari mu munyenga w'urukundo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109949/ni-album-cyangwa-ni-integuza-yubukwe-the-ben-yahishuye-ikintu-kiza-kigiye-gushyirwa-hanze--109949.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)