Aba bantu bafatiwe mu Turagri twa Gakoro na Rwasa two mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze ku wa Gatandatu tariki 25 Nzeri no ku Cyumweru tariki 26 Nzeri.
Abafashwe ni Turatsinze w'imyaka 28, Maniraguha Celestin w'imyaka 21, Turikumwenimana w'imyaka 21, Uwizeyimana Francine w'imyaka 24, Uwabareka Charles w'imyaka 34, Mugarukira Samuel w'imyaka 42 na Uwimana Felicien w'imyaka 38.
Umuyobozi w'agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'umwe mu baturage wari wibwe inka ye.
Yagize ati 'Mu cyumweru gishize umuturage amaze kutubwira ko yibwe inka ye hahise haboneka n'abandi bafite icyo kibazo ndetse banatanga amazina y'abo bacyekaho ubwo bujura. Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru twakoze igikorwa cyo gushaka abo bantu bacyeka, twagiye gusaka mu ngo zabo. Mu rugo rwa Uwizeyimana twahasanze inka imwe avuga ko yayirangijwe na Maniraguha Celestin akajya amuhemba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10, kwa Turatsinze hafatiwe inka 1, kwa Turikumwenimana naho hafatiwe inka 2, kwa Uwabareka hafatiwe inka imwe ndetse no kwa Maniraguha hari indi nka imwe.'
CIP Kayitesi avuga ko bariya bantu iyo bamaze kwiba inka ntibazishyira mu biraro ahubwo bazishyira mu byumba by'amazu hanyuma bakazigaburira ziba muri ibyo byumba igihe cyazagera bakazibaga. Izi nka zimaze gufatwa abaturage bahise bavuga ko ubu bujura bumaze igihe kinini ndetse ko bagiye babura inka nyinshi muri uyu murenge wa Gacaca. CIP Kayitesi yaboneho gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagakaza uburyo bwo kwicungira umutekano.
Yagize ati 'Abaturage baracyeka abantu bagendagenda mu ngo bashaka inka zo kugura bazwi ku izina ry'abasherisheri. Aba nibo bacyekwaho kugenda bagambanira inka z'abaturage zikibwa, Mugarukiye Samuel , Uwabareka Charles na Uwimana Felicine barashinjwa n'abaturage kuba bakorana n'abo basherisheri.
Turagira inama abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ndetse banakaze amarondo yo kwicungira umutekano kuko ziriya nka zibwa nijoro.'
Umuyobozi wa Polisi w'agateganyo mu Karere ka Musanze yaburiye abantu bose bitwikira ijoro bakajya kwiba inka z'abaturage cyangwa n'abandi bose bagenda bigira abakomisiyoneri b'inka.
Ati 'Bariya bose bafatanywe inka kandi bariyemerera ko atari izabo, ndetse uriya witwa Uwizeyimana harimo uwo yari aragiriye inka ndetse nawe arabashinja ubwo bujura. Kugeza ubu ubwo amakuru yamenyekanye buriya bujura buraza gucika, abacyekwaho kuziba baraza gufatwa babibazwe mu mategeko. Icyo dusaba abaturage ni ugatangira amakuru ku gihe gusa kandi turashimira abatanze amakuru kugeza ubu.'
Bariya bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza. Inka Ebyiri muri 6 zafashwe zahise zisubizwa bene zo mu gihe 4 zisigaye hagishakishwa bene zo.