Musanze: Abantu 20 bafatanywe ibicuruzwa bya magendu n’ibyarangije igihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ubwo bugenzuzi bwakozwe muri iki cyumweru , hafashwe ibicuruzwa birimo amashashi, amacupa 934 ya Movit, litiro 433 za kanyanga, amavuta yangiza uruhu 202, imiti ikoreshwa mu myaka 138, ibiro 75 bya kawunga, inzoga n’ibindi.

Bamwe mu bafatanywe ibi bicuruzwa bavuga ko ibyinshi babiranguraga n’ababyambutsaga babikuye muri Uganda kandi ko babikuyemo isomo ryo kutazabisubira.

Hakizimana Theoneste umwe mu bafashwe yagize ati " Nari ndimo gucuruza, Polisi ije aho nkorera bansangana amavuta azwi ku izina rya mukorogo n’andi ni uko baba barantwaye.”

“Mu by’ukuri nta nyungu ibirimo, nasobanukiwe ububi bwayo sinzongera kuyacuruza. Ubu kuva nafatwa ntakaje byinshi, niteguye kubireka no kujya kubwira bamwe mu bacuruzi batafashwe kubireka kuko abatazabireka niteguye kubatangira amakuru."

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yibukije abacuruzi kurushaho kwirinda ibikorwa bya magendu no kugenzura niba ibyo bacuruza bitararengeje igihe kuko bigira ingaruka mbi ku buzima no ku bukungu.

Yagize ati " Tuributsa abacuruzi ko bakwiye kureka gucuruza magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu kandi aribo bagombye kugira uruhare mu iterambere batanga imisoro. Ikindi ni uko nabo ubwabo bibagusha mu gihombo iyo babifatanwe, tunabibutsa ko gucuruza magendu ari n’icyaha gihanwa n’amategeko aho ugihamijwe ashobora no gufungwa."

"Tuributsa abacuruzi kandi ko bakwiye kujya bagenzura ibicuruzwa byabo ibyarangije igihe bigakurwa mu bindi ndetse birinda no gucuruza ibitemewe. Ntawe utazi ko nk’amashashi yaciwe mu gihugu ndetse n’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo, ibi byose bikaba bihananwa n’amategeko kandi bamenye ko Polisi itazabihanganira."

Polisi ivuga ko abafashwe bazashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo bakorweho iperereza amategeko akurikizwe.

Abafashwe bavuze ko babonye isomo ryo gucuruza magendu n'ibyarengeje igihe
Bimwe mu bicuruzwa bya magendu n'ibyarengeje igihe byafashwe



source : https://ift.tt/3CN0Vum
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)