Irimbi rya Kinigi riri ku buso buri hafi kungana n’igice cya hegitari, ryuzuye muri uyu mwaka rihita rifungwa. Ryari rimaze igihe kirenga imyaka 22 rikoreshwa mu gushyingura ababaga bitabye Imana bo mu Mirenge ya Musanze, Nyange na Kinigi yo mu Karere ka Musanze kuko ryatangiye gukoreshwa mu 1998.
Abo baturage bavuga ko kuri ubu basigaye bahendwa cyane no kubona aho bashyingura kuko mu Karere ka Musanze hasigaye hakoreshwa irimbi rimwe gusa riherereye mu Murenge wa Gacaca.
Kubera iki kibazo bavuze ko kuri ubu hari bamwe muri bo bashyingura mu ngo cyangwa mu mirima ibari hafi.
Gasominari Charles ni umwe muri bo, yavuze ko kuri ubu bagowe no kubona aho gushyingura ababo baba bitabye Imana.
Yagize ati "Kuri ubu dufite ikibazo cy’irimbi kuko iryo twakoreshaga ryaruzuye bararifunga. Ubu gushyingura abacu baba bitabye Imana biraduhenda kuko irimbi rindi riri kure ku buryo ubu hari abari gushyingura mu ngo no mu mirima bahingagamo. Bishobotse ababishinzwe badushakira aho gushyingura kuko ntitwavuga ko gupfusha twabihagarika."
Nirere Espérance utuye muri Santeri ya Kinigi na we yagize ati "Muri iki gihe umuntu agira ibyago hakiyongeraho n’ihurizo ryo kubona aho ashyingura kuko irimbi rya Kinigi twakoreshaga ryuzuye, niba byashoboka batwegereza irimbi nk’uko byahoze."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko iki kibazo gihari ariko ko bari gushaka igisubizo bafatanyije n’abaturage.
Yagize ati "Iki kibazo cyo kutagira irimbi koko kirahari kandi si hano gusa no muri Busogo na Gataraga kirahari, birumvikana ntawe uhunga urupfu cyangwa ngo arwigizeyo ariko turi gushaka igisubizo dufatanyije n’abaturage ku buryo turi kugerageza kubyihutisha ngo nabo babone irimbi."
Irimbi rya Kinigi ryuzuye riherereye muri Santeri ya Kinigi, ryakoreshwaga n’abaturage bo mu Mirenge ya Musanze, Nyange na Kinigi baryegereye kuva mu 1998 ubwo aka gace katangiraga guturwa cyane.
Kuri ubu Akarere ka Musanze gafite irimbi rimwe gusa riri mu Murenge wa Gacaca nyuma y’uko andi ya Nyamagumba na Bukinanyana nayo yuzuye agafungwa.
source : https://ift.tt/3hNNsL3