Mukarujanga yabyaranye n'umuhanzi ukizamuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukarujanga, yabyaranye n'umuhanzi ukizamuka Sano Adolphe 'True Boy' wakoranye indirimbo na Social Mula.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo 'Kunda cyane', 'Sinikoraho' na 'Ibituzura' yakoranye na Social Mula, we na Mukarujanga bibarutse umwana w'umukobwa.

Mukarujanga wamenyekanye ari mugore wa Samusure muri filime 'Haranira kubaho' benshi bise Kanyombya, yafashaga uyu muhanzi mu bikorwa bye bya muzika kuva muri 2018.

Bakaba barabyaye tariki ya 31 Kanama 2021 ariko bakaba batabana ariko ngo babonye ubushobozi ngo bakora ubukwe kuko nta kibazo na kimwe kirimo. Mukarujanga yibarutse uyu mwana nyuma y'uko muri 2014 yibarutse undi.

Mukarujanga yabyaranye na True Boy



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mukarujanga-yabyaranye-n-umuhanzi-ukizamuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)