Umunsi wirabura kuri Sheikh Kajura ubwo FLN yatwikaga imodoka n’abantu muri Nyungwe, imiborogo ari yose - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki ni igice gito cyane mu buhamya bwa Sheikh Bakera Ally Kajura, umwe mu barokotse ibitero by’abarwanyi ba FLN ishamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD iyobowe na Paul Rusesabagina, bagabye muri Nyungwe ku wa 15 Ukuboza 2018.

Kuri uwo munsi w’icuraburindi, abarwanyi ba FLN batwitse imodoka eshanu zirimo coasters eshatu, minibus imwe n’ivatiri imwe. Ibi bitero kandi byanaguyemo abaturage batandatu, abandi 19 barakomereka.

Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara wari umuvugizi wa FLN icyo gihe yagiye mu itangazamakuru yigamba ibyo bitero, avuga ko batangije intambara yeruye ku Rwanda.

Sheikh Bakera Ally Kajura iyo avuga ku byamubayeho n’ibyo yabonye uwo munsi, abura uko asobanura neza ububi bw’ibyo bakorewe kuri iyo tariki, agashima Imana yarokoye bamwe muri bo n’Ingabo za RDF zatebutse zigaha ubuvuzi bw’ibanze abarashwe zikanabageza kwa muganga, n’abarwanyi zikabashwiragiza.

Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe gahunda za Korowani muri RMC.

Yabwiye IGIHE ko yari avuye i Rusizi ari kumwe n’abavandimwe be babiri n’undi wari ubatwaye bavuye mu bukwe bari batashye.

Kuko umwe muri abo bavandimwe be yari amaze iminsi muri Canada, ngo bagenda bari banyuze i Karongi ariko mu gutaha amuhitiramo ko banyura muri Nyungwe akongera kwirebera ubwiza butatse u Rwanda.

Ahagana saa Kumi n’imwe na 40 bari mu Ishyamba rwagati, ngo bakase ikorosi bumva hari ikintu gituritse bakeka ko ari ipine ariko barebye neza basanga si ryo ahubwo bumva ibindi biturika.

Ati “Uwari utwaye imodoka ahita atubwira ngo ‘tubaguyemo, baraturashe’; ashaka gusubira inyuma ariko barasa mu kirere ahita aparika aratubwira ati ‘Muryame’.

Abarwanyi babasohoranye mu modoka ibyo bambaye gusa babaryamisha muri kaburimbo. Ibikoresho bari bafite, telefoni n’amafaranga barabyambuwe.

Nyuma y’aho barabahagurukije bashyirwa ku murongo barabashorera ngo bagende, uko bagenda ariko ubwoba butaha imitima yabo bazi ko birangiye.

Ati “Aho mu bwenge bw’umuntu uba ubona ko ubuzima bw’Isi wabusezeye, numvaga ko ngiye gupfa. Ubwo ndababaza nti ‘tujye imbere hehe?’ Uwari ufite imbunda wari inyuma yanjye arancecekesha, arambwira ngo ‘komeza imbere.”

Mu nzira babashorera bageze imbere bahasanga Coaster yarashwe iturutse i Kigali, n’igiti kinini cyane cyari mu muhanda hagati bigaragara ko cyategeshwaga imodoka.

Sheikh Kajura yavuze ko babinjije mu ishyamba akumva umutima umuvuyemo, aribwira ati “Reka nsezere inshuti n’abavandimwe ubwo ndagiye”.

Ngo aho babanyujije hari ibikapu byinshi n’imizigo y’abari bari muri iyo coaster yarashwe, barababwira ngo “buri wese aterure igikapu” babikomezanye mu ishyamba.

Sheikh Bakera Ally Kajura yavuze ko ivatiri barimo yatwitswe nyuma yo guhagarikwa n'abarwanyi ba FLN muri Nyungwe

-  Sheih Kajura yarokokeye mu mwobo

Nyuma yo kwinjizwa muri Nyungwe, Sheikh Kajura yabonye umukobwa wihishe mu ishyamba amenya ko harimo n’abandi.

Ageze imbere igikapu atwaye cyaramuremereye arakijugunya ahita ava mu murongo ajya kwihisha mu mwobo, aho yasanze umuganga w’Umunye-Congo wari uvuye i Kanombe mu mahugurwa agahura n’iryo sanganya. Kugira ngo hatagira ubanyuraho akababona, bakuyemo amashati.

Yakomeje ati “Nguma aho ngaho ariko nkumva [abo barwanyi] barasakuza cyane ngo ‘mukomeze, mukomeze.”

Yibwiranye n’uwo muganga anamusobanurira uko babarashe bamwe bagapfira mu modoka, abandi bakabatwara.

Haciye igihe gito bumvise abo barwanyi babaza aho “ikibiriti na lisansi biri“ ngo batwike imodoka, barazitwika zirakongoka.

Sheikh Kajura yagize ati “Hashize nk’isaha numvise barashe indi modoka. Twumvaga hari abantu bari kuza bakabarasa. Bigeze nka saa Tatu z’ijoro ntangira kumva urusaku rw’abantu bari gutabaza kuri kaburimbo. Hari harimo n’umugore uri kurira cyane mu by’ukuri afite agahinda n’undi mwana muto w’agahinja wari uri kurira.’’

“Uwo mugore yanteye agahinda cyane, arimo aratabaza ahamagara Imana. […] Tukumva n’abandi bantu kuri kaburimbo bararira bataka cyane.’’

-  RDF yarahagobotse

Bigeze nka saa Yine z’ijoro bumvise amasasu menshi, nyuma bumva imodoka za gisirikare zitambuka bamenya ko ari Ingabo z’u Rwanda zamaze kwinjira mu ishyamba zije kubatabara, batangira kwigarurira icyizere.

Abarwanyi ba FLN bari benshi kuko abagenzi bagejejwe ahasa n’aho bari bashinze ibirindiro muri Nyungwe ngo bavuze ko “bari hagati ya 200 na 300, barimo abavuga Igiswahili n’Ikirundi batuka Leta y’u Rwanda”.

Sheikh Kajura ati “Ubwo twumva ijwi ry’umusirikare atubwira ati ‘turi ingabo z’u Rwanda ntimugire ubwoba tuje kubatabara. “

Muri ako kanya bavuye mu bwihisho bajya kwicara hamwe kuri kaburimbo, abasirikare bafatanya na wa muganga guha inkomere ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kuzijyana ku Bitaro bya Kigeme muri Nyamagabe, n’abitabye Imana bakurwa aho.

Abarokotse bazima bategereje igihe gito na bo imodoka zirabatwara, bagezwa iwabo. Icyakora hari bamwe abo barwanyi batwaye batagarutse.

-  Yishimira ko Rusesabagina na Sankara bari mu butabera

Sheikh Kajura yatangaje ko nyuma yo kurokoka ibitero byari bigiye gutuma abana be babiri batarageza ku myaka itanu baba imfubyi, ashimishijwe n’uko ababiteguye, bakanabyigamba bafashwe kandi ko yizeye ko bazabiryozwa.

Ati “Tukimara kumva ko Sankara yafashwe, nyuma na Rusesabagina akazanwa mu Rwanda, byaradushimishije.’’

Yavuze ko ibyo bitero byamuteye ubwoba n’ihungabana yamaranye nk’umwaka ku buryo yabaga aryamye akabirota.

Ati “Hari n’igihe nagendaga nkumva atari njyewe, nkumva ari nk’aho ari undi muntu.’’

“Kuba aba bantu babigizemo uruhare barafashwe ni ibintu byadushimishije kuko nibura niba hari n’abandi bagifite ibitekerezo byo kugaba ibitero cyangwa bakagirira nabi Abanyarwanda, nibumva ko abayobozi babo bafashwe bizaba impamvu y’uko batinya, cyangwa bakagira ubwoba ko bashobora kuzafatwa.’’

Rusesabagina uyobora MRCD/FLN, Sankara ndetse na Nsengimana Herman babaye abavugizi b’uwo mutwe w’iterabwoba ubu bari imbere y’ubutabera hamwe n’abandi 18 bareganwa ibyaha by’iterabwoba. Urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeri 2021.

Sheikh Kajura yavuze ko nyuma yo gutanga ubuhamya bwabo mu maburanisha nk’abarokotse ibitero byagabwe n’uyu mutwe bizeye ubutabera ku buryo buri wese mu baregwa azahabwa ibihano bimukwiye.

Sheikh Bakera Ally Kajura yabonesheje amaso zimwe mu modoka zitwara abagenzi zatwitswe n'abarwanyi ba FLN muri Nyungwe
Paul Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n'iterabwoba



source : https://ift.tt/2Xsb2FF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)