Mu mwambaro wa Visit Rwanda! Myugariro w'umunyarwanda wakinaga muri Uganda yasinyiye Bugesera FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda wakiniraga ikipe ya KCCA muri Uganda, Nemeyimana Kato Samuel yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera FC amasezerano y'imyaka 2.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi, yageze mu Rwanda uyu munsi yambaye jersey ya PSG iriho Visit Rwanda aho yahise anashyira umukono ku masezerano yo gukinira iyi kipe.

Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo KCCA yemeje ko yatandukanye n'uyu mukinnyi wari usoje amasezerano ye y'imyaka 2.

Uyu musore akaba yarigeze guhamagarwa mu ikipe y'iguhugu y'u Rwanda ariko ntiyitabira ubutumire kuko na Uganda yahise imuhamagara ariko nayo ntiyayikiniye.

Aje muri Bugesera FC nyuma y'uko yari yavuzwe muri Rayon Sports na APR FC ariko akaba yarahakaniye ISIMBI ko hari ibiganiro yagiranye n'iyi kipe.

Yamaze kuba umukinnyi wa Bugesera FC
Yaje yambaye Visit Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mwambaro-wa-visit-rwanda-myugariro-w-umunyarwanda-wakinaga-muri-uganda-yasinyiye-bugesera-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)