Mu mashusho Meddy yatangiye kubara inkuru y'uruhererekane y'urukundo rwe n'umugore aherutse kurongora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru ya Meddy na Mimi bise M&M Love Story, izajya itambuka mu mashusho aho agace ka mbere kagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021.

Aka gace gatangira Meddy abara uburyo yahuye n'umugore we, ko hashize imyaka itanu ubwo yamusabaga ko yamugira mu mashusho y'indirimbo yariho akora, akamusaba ko yayigaragaramo ariko ko byamufashe umwaka kugira ngo abimwumvishe.

Muri iki kiganiro cy'amashusho, haba humvikanamo ijwi ry'umugore akaba ari na Mimi ubari no kubaza ibibazo Meddy, amusubirishamo akanyuzamo agakubita agatwenge agira ati 'wawww.'

Ngo icyo gihe Mimi yamenyesheje Meddy ko adashobora kujya mu mashusho y'indirimbo ye ariko ko yamushakira undi wayijyamo ariko we akumva ntanyuzwe kuko yumvaga ko ntawundi muntu ukwiye kujya muri ayo mashusho uretse Mimi.

Avuga ko byageze aho akamwemerera, ubundi akaza mu gikorwa cyo gufata amashusho ariko ko yahise abona uwo mukobwa ari mwiza cyane ku buryo inshuti za Meddy bari kumwe icyo gihe zahise zivuga ziti 'Man ibi bintu biratangaje.'

Akomeza agira ati 'Kuri iyo nshuro ya mbere nagize ubwoba imbere ya Camera…Kuva icyo gihe tuba inshuti zisanzwe.'

Ngo muri ibyo bihe hari byinshi byariho bibabaho ariko biha igihe, ubundi bategereza igihe cya nyacyo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mashusho-Meddy-yatangiye-kubara-inkuru-y-uruhererekane-y-urukundo-rwe-n-umugore-aherutse-kurongora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)