Mister Africa yigeze kwegukanwa na Jay Rwanda yatwaye n'Umunya-Angola ariko Umunyarwanda ntiyaviramo aho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ribera i Abidjan muri Cote d'Ivoire aho u Rwanda rwari ruhagarariwemo na Rukundo Dismas usanzwe amurika imideri.

Iri rushanwa ryasojwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ryatwaye n'umusore wo muri Angola, Eryvaldo Reis.

Ubwo hatangwaga amakamba, Umunyarwanda Rukundo yaje mu byiciro bibiri bya nyuma aho yabanje kuza mu icyenda bagiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse akaza no kuboneka muri batanu bahatanye muri final.

Gusa ntiyahiriwe kuko ategukanye iri kamba ariko yabaye umusore ugaragara neza aho ikamba yahawe ryitwa Mister Substance

Umunya-Cameroun Asanga Braine Check we yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa aho yahize abandi mu kugira igituza, ajyanisha n'imbaraga zo guterura ibintu biremeye kurusha abandi.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu aho irya 2017 rwanaryegukanye ubwo Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka ay Rwanda yaryegukanaga.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mister-Africa-yigeze-kwegukanwa-na-Jay-Rwanda-yatwaye-n-Umunya-Angola-ariko-Umunyarwanda-ntiyaviramo-aho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)