Miliyari 8 zishyuwe ba Rwiyemezamirimo batarangije kubaka Stade ya Nyagatare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite bagize Komisiyo y'Abadepite ishinzwe imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), ntibanyuzwe n'ibisobanuro byatanzwe n'Akarere ka Nyagatare ku iyubakwa rya Stade y'aka Karere (izwi nka Gorogota) yashowemo agera kuri miliyari umunani, ba Rwiyemezamirimo bakishyurwa batararangije imirimo.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta ya 2019/2020, igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kahawe miliyari umunani z'amafaranga y'U Rwanda yo kubaka stade ya Nyagatare, iyo mirimo ntirangizwe kuko hatigeze hakorwa inzira z'amazi, ba Rwiyemezamirimo bakishyurwa batarayirangije.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'imari n'umutungo bya leta, PAC, Muhakwa Valens yavuze ko bitamutunguye kuko aka Karere buri mwaka muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, iki kibazo cy'imirimo ya stade itarasojwe gihora kigaruka, avuga ko ari imikoreshereze mibi y'umutungo wa Leta.

Ati 'Iki kibazo cya Stade muzakirangiza mute ko gihora kigaruka? Uko biri kose Kimaze kumenyerwa.'

Mu gusubiza Akarere ka Nyagatare kavuze ko ikibazo cyabayemo imirimo yarangijwe bakibagirwa gukora inzira amazi anyuramo,Umuyobozi w'aka karere ka Nyagatare Mushabe David Claudian abisabira imbabazi.

Abadepite bagize iyi komisiyo bavuze ko ibisobanuro aka Karere katanze batanyuzwe na byo basaba bagasaba kugaragaza ingamba bafite mu gukemura iki kibazo.

Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe Abaturage LODA madame Claudine Nyinawagaga, yavuze ko nubwo hagaragaye imicungire mibi y'amafaranga ya Leta bitavuze ko ba Rwiyemezamirimo bose bagiye bishyurwa batigeze barangiza imirimo yabo.

Nyinawagaga ati 'Ariko byibuze aha ngaha nabahamiriza ko nta mafaranga y'umurengera aba yishyuwe Rwiyemezamirimo kandi  atakoze neza imirimo ifitiye abaturage akamaro.'

Mu bindi bibazo byagaragajwe muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ,harimo umuhanda wakozwe Kagitumba-Byimana ushorwamo agera kuri miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda, ariko ntiwarangizwa kuko urimo ibinogo, ba Rwiyemezamirimo bagahabwa amafaranga batarasoje imirimo yo kuwubaka.

Iyi raporo ikomeza igaragaza ko hari miliyoni 36 z'amafaranga y'u Rwanda zasinywe n'abakozi badakora mu Karere.

Akarere ka Nyagatare kubahirije inama z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ku kigero cya 60%.

AGAHOZO Amiella

The post Miliyari 8 zishyuwe ba Rwiyemezamirimo batarangije kubaka Stade ya Nyagatare appeared first on Flash Radio TV.



Source : https://flash.rw/2021/09/21/miliyari-8-zishyuwe-ba-rwiyemezamirimo-batarangije-kubaka-stade-ya-nyagatare/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=miliyari-8-zishyuwe-ba-rwiyemezamirimo-batarangije-kubaka-stade-ya-nyagatare

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)