Gicumbi : Umuganga aravugwaho kurangazwa n'indaya bararanye kwa muganga bikaviramo uruhinja gupfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 aho umugore wari uri kwitabwaho n'uriya muganga, yibarukaga umwana upfuye.

Mukarugira Speciose wari arwaje Mukantambara Theonille w'imyaka 30 wari utwite, atangaza ko babuze Umuganga waraye izamu witwa Mutuyimana Ismail ngo abafashe umubyeyi abashe kubyara neza.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uriya muganga yabuze biturutse ku kuba yararanye n'indaya y'umurwaza baraye binezeza mu buriri bigatuma uriya muganga yibagirwa umubyeyi yagombaga kwitaho.

Ubwo ariya makuru yamenyekanaga, Iyakaremye Jean Paul usanzwe Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima gisanzwe gikorwaho n'uriya muganga, yihutiye kujya kumureba asanga ko Muganga ari kumwe n'iyo ndaya mu cyumba kigenewe Abaganga baraye izamu.

Yagize ati 'Twagiye kureba dusanga arahari (umukobwa wararanye n'Umuganga), umukozi tugirana inyandiko, bukeye tubimenyesha Abayobozi badukurikiye.'

Nanone kandi ngo uriya muganga uvugwaho imyitwarire idahwitse yemeye ikosa ndetse yandika ibaruwa yo gusaba imbabazi.

Hari n'amakuru avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'uUbugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri rwaramukiye kuri kiriya Kigo Nderabuzima kugira ngo bakurikirana iki kibazo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Gicumbi-Umuganga-aravugwaho-kurangazwa-n-indaya-bararanye-kwa-muganga-bikaviramo-uruhinja-gupfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)