Byiringiro Lague ubu ni umugabo wa Kelia nyuma yo gusezerana mu mategeko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yo gusezerana kwa Byiringiro Lague na Kelia yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 ubwo uyu rutahizamu yari amaze amasaha macye yambitse impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore.

Byahise binatangazwa ko aba bombi uyu munsi ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021 basezerana mu mategeko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, inkuru yabaye impamo maze Byiringiro Lague na Uwase Kelia bajya mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge basezerana kubana nk'umugore n'umugabo.

Byiringiro Lague ateye ikirenge mu cya mukuru we Jacques Tuyisenge bakinana muri APR FC na we uherutse kurushinga.

Byiringiro Lague ubu utari guconga ruhago nyuma y'imvune yagiriye mu mukino ikipe y'u Rwanda yakinagamo na Kenya akaza kugira ikibazo ku mutwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Byiringiro-Lague-ubu-ni-umugabo-wa-Kelia-nyuma-yo-gusezerana-mu-mategeko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)