-
- Meddy n'umugore we Mimi
Muri iyi ndirimbo nshya, Meddy n'umugore we Mimi bagaragara baririmbana babwirana amagambo y'urukundo bazengurutswe n'imiryango yabo ndetse na bamwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda nka The Ben K8 Kavuyo n'abandi.
Ni indirimbo irimo umwihariko aho Meddy ndetse n'abamukikije baba bambaye imyenda isa nk'abo muri Ethiopia, cyane ko umugore we n'ubundi akomoka muri icyo gihugu.
Undi mwihariko uri muri iyi ndirimbo ni uko iri mu ndimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, icyongereza ndetse n'igiswahili.
Ikinyarwanda kirimo hari aho agira ati “ Nsekera mwana nkunda ngaho ngwino unyegere be my Queen of Sheba (ube umwamikazi wanjye w' i Sheba”).

Nk'uko byavuzwe kenshi ndetse na nyiri ubwite akabicamo amarenga, iyi ishobora kuba ari yo ndirimbo ya nyuma itaramya Imana Meddy akoze, bikaba bivugwa ko Meddy yaba yarabaye umurokore ndetse akaba agiye gutangira kujya aririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa.
Reba hano indirimbo nshya ya Meddy yise ‘Queen of Sheba'

source : https://ift.tt/3kqvmQI
