Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko ikipe ya Mali bagiye guhura ari ikipe ikomeye yo kwitondera ariko na none atari ikipe yo kubaha birenze kuko n'Amavubi yiteguye neza.
Uyu munsi u Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, Amavubi akaba ari mu itsinda E na Uganda, Kenya na Mali.
Amavubi aratangira asura Mali, ni umukino uri bubere muri Maroc, aho ubu abakinnyi bose bameze neza nta n'umwe ufite ikibazo.
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko Mali ari ikipe yo kwitondera ariko na none atari ikipe yo kubaha cyane kuko n'Amavubi yiteguye neza ashaka gutangira atsinda.
Ati 'Ni ikipe twakitondera, ni ikipe tutasuzugura cyangwa se ngo tuyubahe na none birenze, gusa turabizi ko ari ikipe ikomeye yiteguye neza, ifite abakinnyi beza, kandi koko buri wese aba yifuza gutangira umukino wa mbere atsinda, turabyifuza nabo barabyifuza, twese tugomba kubikorera.'
Yasabye abanyarwanda kubasengera, bakabashyigikira kuri uru rugamba batangiye uyu munsi kuko abizi neza ko n'abo bashaka iyi ntsinzi.
Ati 'Abanyarwanda birumvikana nk'abakunzi b'ikipe y'igihugu cyabo, barabizi ko dufite urugamba, ndabizi ko atari twe twenyine kuko iyo dufite nabo baba barufite, baba baturi inyuma badusengera, ndibaza ko kuri uyu mukino bazadushyigikire ku mateleviziyo hirya no hino aho bazaba bari, bazadusengere, natwe tuzakora ibishoboka byose ntituzabatabe mu nama.'
Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda, Haruna Niyonzima, abona umusaruro bamaze iminsi babona hari icyo ushobora kuza kubafasha kuri uyu mukino.
Ati 'Twari tumaze iminsi twitwara neza, tudatsindwa, nanavuga ko bishobora kongera kuduha imbaraga kuri uyu mukino n'ubwo buri mukino uba ufite isura yawo, natwe nk'u Rwanda dufite intego yacu nizera ko Imana nidufasha tutagomba gutsindwa uyu mukino.'
Uyu mukino w'u Rwanda na Mali uraba ku isaha Saa Tatu z'ijoro z'i Kigali mu Rwanda ukaba uri bubere kuri Adrar Stadium yakira ibihumbi birenga 45.