Kwizera Olivier aracyategereje ubuyobozi bwa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu Kwizera Olivier ntabwo aramenya icyo gukora mu gihe agitegereje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumuhamagara bukagira ibyo bumvikana, ni mu gihe avuga ko nta masezerano y'iyi kipe afite yo ikavuga ko akiyifitiye amasezerano y'umwaka.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w'amaguru hari ibindi agiye gukora.

Nyuma yo kugaruka yisubiyeho ku cyemezo cye nibwo impaka zabaye nyinshi, aho uyu musore wari uzi ko yasoje amasezerano ye yabwiwe ko agifite amasezerano y'iyi kipe bityo ko ikipe imwifuza igomba kuvugana Rayon Sports.

Uyu munyezamu we ku giti cye avuga ko amasezerano ye muri Rayon Sports yasinye muri 2020 ari umwaka umwe warangiye.

Ni mu gihe amakuru avuga ko amasezerano yasinye y'umwaka narangira hazahita hiyongeraho undi umwe bidasabye ibindi biganiro(akishyurwa ayo yishyuwe n'ubundi asinyira iyi kipe, n'umushahara ugakomeza ari umwe).

Uyu munyezamu aherutse kumvikana avuga ko ibyo atari byo ndetse ko kuva yasinya aya masezerano yasabye ko bamuha kopi y'amasezerano ye ariko ntayahabwe kugeza n'uyu munsi.

Ku munsi w'ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yapimishije abakinnyi n'abakozi bayo bitegura gutangira imyitozo izatangira ku wa Mbere, uyu munyezamu ntabwo yagaragaye ku biro by'iyi kipe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kwizera Olivier yababwiye ko ataza mu gihe ataricarana n'ubuyobozi bw'iyi kipe ngo bakemure ikibazo bafitanye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu gahunda afite ari uko asaba ubu buyobozi bukamurekura cyangwa se bwaba bwifuza ko bakomezanya bakongera kuvugana ku masezerano mashya.

Kwizera Olivier aracyategereje telefoni y'ubuyobozi bwa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-aracyategereje-ubuyobozi-bwa-rayon-sports

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)