King James yanyomoje amakuru avuga ko yaba af... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'uko King James, umuhanzi uri mu b'imbere mu muziki nyarwanda yaba afunze, yatangiye gucicikana havugwa ko ubwo yajyaga muri Banki imwe yo mu mujyi wa Kigali, yaba yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano.

Ibi bikaba ngo byazamuwe n'umukobwa wazitabaje avuga ko yamwoherereje amafaranga ibihumbi magana atanu, agasaba ko ubwo amubonye yayamusubiza, nyuma y'ibyo hazamutse urujijo muri rubanda hibazwa niba yaba afunze.

Ariko Mu kiganiro gito yagiranye n'INYARWANDA, King James yanyomoje aya makuru avuga ko yaba afunze.  Yagize ati:"Oya ntabwo mfunze kabisa." Ubwo yabazwaga uko byaba byaragenze kugira ngo hasohoke amakuru ameze gutyo, yagize ati:"Simbizi nanjye mu by'ukuri ndaza ariko kubavugisha nanjye, ndik ubikurikirana ngo menye ibyo aribyo." Uyu mujura ukomeje kwibisha izina rya King James, bivugwa ko afite nimero z'abakunzi b'uyu muhanzi, akabahamagara abasaba amafaranga yitwaje impamvu z'impimbano zitandukanye.

King James muri iyi minsi, ari kwitegura gushyira Album nshya hanze yise 'Ubushobozi', biteganijwe ko izajya hanze kuwa 10 Ukwakira 2021, zaba iriho indirimbo yitwa 'Nyabarongo'. Amwe mu mashusho y'indirimbo ziyigize, bivugwa yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherutse nk'uko amakuru akomeza kugenda abivuga. 

King James afite imyaka 31 micye cyane ugereranije n'izina afite mu muziki yatangiye mu mwaka wa 2006

Kuva King James yakwinjira mu muziki ari mu bahanzi bahiriwe nawe dore ko yagiye anegukana ibihembo binyuranye birimo n'icya Primus Guma Guma Super Star yegukanye mu mwaka wa 2012

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YITWA NDAGUKUMBUYE YA KING JAMES YIFASHISHIJEMO ARIEL WAYZ IRI KURI ALBUM UBUSHOBOZI

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109664/king-james-yanyomoje-amakuru-avuga-ko-yaba-afunze-gusa-hari-umuntu-ushobora-kuba-yaramwiyi-109664.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)