Uyu musore yasimbutse aturutse mu iforofa ya Kabiri y'iyi nyubako yitura hejuru y'imodoka ariko bagiye kumukoraho basanga aracyatera akuka.
Uyu musore wamenyekanye izina rimwe aho ngo yitwa Mutabazi, yahise avunika amaguru n'amaboko mu buryo bukomeye akaba yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse.
Amakuru dukesha umwe mu bari bari hafi aho, avuga ko uriya musore yagiye kwiyahura akabanza guhamagara kuri telephone umwe mu bo mu muryango we akamubwira ko agiye kwiyahurira ku nyubako ndende izwi nka Ubumwe Grand Hotel.
Ngo uwo wo mu muryango we yahise atega moto ngo age gutabara umuvandimwe we ariko ahageze ntiyamubona.
UKWEZI.RW